Image default
Amakuru

MINAGRI yasabye abadafite ikibazo cy’imyemerere kurya inyama z’ingurube

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ndorimana Jean Claude, yavuze ko uretse abafite ikibazo kijyanye n’imyemerere, abandi bashishikarizwa kwitabira kurya inyama z’ingurube.

Inzobere zitandukanye mu bijyanye n’ubworozi zivuga ko inyama z’ingurube zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zafasha kurwanya imirire mibi ndetse n’igwingira mu bana bato, bityo ko abaturarwanda bakwiye kwigishwa kuzitunganya no kuziteka bakazirya no mu ngo zabo, dore ko umubare munini w’abazirya bazirira mu kabari gusa.

Aborozi b’ingurube mu Rwanda, bavuga ko ubwitabire bw’abaturarwanda mu kurya inyama z’ingurube bukiri hasi, bigatuma n’isoko ryazo ry’imbere mu gihugu riba rito. Ku bufatanye na MINAGRI, Urwego rw’abikorera ndetse n’itangazamakuru, aba borozi biteguye gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza Abaturarwanda kurya inyama z’ingurube. Ibi ni bimwe mu byo bagarutseho  tariki 22 Ukuboza 2023, mu nama yabahuje na MINAGRI n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Bamwe mu bagize ihuriro ry’aborozi b’ingurube bitabiriye inama

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda (RPFA), Shirimpumu Jean Claude, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bukundisha abantu inyama y’ingurube.

Yavuze ati “Inyama y’ingurube yagize ingorane ebyiri, icya mbere ni umuco utarayemeraga hamwe n’imyemerere. Ariko mu by’ukuri iyo usomye ugakurikira usanga ariyo nyama ikunzwe n’abantu benshi ku isi kandi iboneka vuba. Turifuza ko yaba inyama ikunzwe mu kabari no mu muryango ndetse no mu mashuri. Turifuza ko abantu bamenya uko bayitegura kuko twese dukeneye intungamubiri zituruka ku nyama y’ingurube.”

Umworozi, Shirimpumu Jean Claude

Yakomeje avuga ko bari gushishikariza aborozi Korora ingurube nziza kandi zitanga umusaruro mwinshi kugirango bongere umusaruro kandi bagure n’isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no hanze.

Ikibazo cy’ibiryo bihenze

Aborozi batandukanye bagaragaje ikibazo cy’ibiryo by’ingurube bihenze hamwe n’amabagiro yujuje ubuziranenge ataragera hirya no hino mu gihugu, ari bimwe mu bibazo by’ingutu bibugarije.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ndorimana Jean Claude, yagize icyo asaba aborozi n’abaturarwanda.

Yagize ati “Hari amabagiro yubatswe hirya no hino ariko ntahagije […] Nka Minisiteri turi gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye kugirango haboneke amabagiro yujuje ubuziranenge hirya no hino mu gihugu, ariko nanone binajyana no kwigisha abantu ko inyama y’ingurube ari nyama nziza. Uretse abafite ikibazo kijyanye n’imyemerere, abandi twabashishikariza kwitabira kurya inyama y’ingurube.”

Ndorimana Jean Claude, umuyobozi muri MINAGRI

Ku kijyanye n’ibiryo bihenze, uyu muyobozi yavuze ati “Ibiryo by’amatungo birahenze, ariko ntabwo navuga ngo ni mu Rwanda gusa. Ibiryo by’amatungo byinshi, ibibigize hagati ya 60-70% ni ibigori. Uko igiciro cy’ibigori gihagaze ku isoko ry’imbere mu gihugu cyangwa se igiciro mpuzamahanga cy’ibigori kigenda kizamuka n’ibiryo by’amatungo bigenda bizamuka. Tugiye kugira umwero mwiza w’ibigori turizera ko ibiryo by’amatungo igiciro kizagabanuka.”

Yakomeje asaba inganda zikora ibiryo by’amatungo, kuzagura umusaruro uhagije bakawuhunika mu rwego kuzaziba icyuho igihe azaba atari ku mwero w’ibigori.

Yanavuze ko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko inigwahabiri (nk’iminyorogoto) zikungahaye kuri poroteyine, zikwifashishwa nk’ibiryo by’amatungo zigasimbura intungamubiri zikomoka kuri soya ndetse n’ifu y’amafi.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Puderi ya Johnson iravugwaho gutera kanseri

Emma-Marie

Karongi: Abatuye mu Mudugudu wa Rugabano bajya gutira ubwiherero

Emma-Marie

Urubyiruko rwasabwe kongera umusanzu rutanga mu kubaka Igihugu ruhereye mu Mudugudu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar