Image default
Ubutabera

Sosthène Munyemana: Urukiko rwagabanyije igihano yari yasabiwe n’umushinjacyaha

Umushinjacyaha yari yasabye urukiko ko Dr. Sosthène Munyemana ahanishwa igifungo cy’imyaka 30,  Urukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa rumuhanisha gufungwa imyaka 24 nyuma yo guhamwa  n’ibyaha byibasiye inyokomuntu no kugira uruhare mu mugambi wo gutegura jenoside  yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’ibyumweru bitandatu, mu gicuku cyo mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023 nibwo Urukiko rwa Rubanda rwafashe icyemezo cyo gukatira uyu muganga w’inzobere mu bijyanye n’indwara zifata mu myanya myibarukiro, akaba yarahoze ari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yahamwe n’ibyaha yashinjwaga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko “Munyemana yagiye agerageza gutanga ibisobanuro bisa n’ibijijisha” busaba inyangamugayo, kuzashishoza mu guha igihano uyu mugabo. Umushinjacyaha yari yasabye urukiko ko Munyemana akatirwa igifungo cy’imyaka 30, avuga ko muri rusange amahitamo ye agaragaza “ibiranga umujenosideri”.

Mukwiregura kwe, Munyemana yahakanye ibyaha ashinjwa, akavuga ko umuryango we wari mu kaga ngo kuko yari yarashatse Umututsikazi. Umwunganizi we, Me Florence Bourg yari yasabye Urukiko kutagendera ku marangamutima, umukiriya we akagirwa umwere.

France 24 dukesha iyi nkuru yatangaje ko abunganizi ba Munyemana banenze icyemezo cy’urukiko, bavuga ko abamwunganira mu mategeko bavuze ko bateganya kujurira. Hagati aho, nyuma yo gukatirwa Munyemana yahise ajya gukomereza igihano muri gereza.

U Bufaransa bumaze kuburanisha imanza zigera kuri esheshatu z’abashinjwa Jenoside. Mu baburanishijwe bakanahamwa n’icyaha harimo: Capt. Pascal Simbikangwa wari umukuru w’ubutasi, ba burugumesitiri Tito Barahira na Octavien Ngenzi, Laurent Bucyibaruta wari perefe wa Gikongoro, Philippe Hategekimana wari umujandarume na Claude Muhayimana wari umushoferi wa hoteli.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.com/ingenier-cyangwa-kapita-ntibubaka-dr-munyemana-yatangaga-amabwiriza-yo-kwica-abatutsi/

“Ntimuzagendere ku marangamutima,Munyemana muzamugire umwere” – Umwunganizi we abwira urukiko.

Munyemana ushinjwa uruhare muri Jenoside ati ‘Nanjye nari mfite ubwoba bwo kwicwa n’Interahamwe

Munyemana ushinjwa uruhare muri Jenoside ati ‘Nanjye nari mfite ubwoba bwo kwicwa n’Interahamwe

Twifashishije inkuru ya BBC na France 24

Related posts

Kabuga ntiyagaragaye mu Rukiko

Emma-Marie

Dr Rutunga yahakanye uruhare rwe mu gutsemba Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare (Ivuguruye)

Emma-Marie

Rurangwa Oswald wahamijwe kugira uruhare muri jenoside aragezwa mu Rwanda (Ivuguruye)

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar