Image default
Ubutabera

“Ntimuzagendere ku marangamutima,Munyemana muzamugire umwere” – Umwunganizi we abwira urukiko

Ubushinjacyaha mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, bwasabiye igifungo cy’imyaka 30, Dr. Munyemana Sosthène bushingiye ku bimenyetso bitandukanye buvuga ko ahamwa n’ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha. Umwunganizi we asaba Urukiko kutagendera ku marangamutima, umukiriya we akagirwa umwere.

Urubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène ruri kugana ku musozo rwakomeje kuri uyu mbere tariki 18 Ukuboza 2023. Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko “Benshi mu bakoze jenoside i Tumba n’ahandi babuze abababashinja kandi barakoze ubwicanyi, abandi baburiwe irengero, abandi baracyashakishwa. Ibyo byose ntibikuraho ko jenoside yabaye kandi yakorewe ubwoko bityo ababonetse kandi babigizemo uruhare bagomba guhanwa.

Munyemana yagiye agerageza gutanga ibisobanuri bisa n’ibijijisha, akavuga ko gufungirana abantu muri segiteri byari ugutuma abantu babona aho bihisha abicanyi. Inyangamugayo mu bushishozi bwazo zirumva icyo bisobanuye.

Mwamenye kandi ibaruwa yanditswe n’intiti za MDR zigishaga muri kaminuza, Munyemana akaba yarayisinyeho, yashyigikiraga leta y’abatabazi n’ingabo kandi zarakoraga ubwicanyi.

Munyemana yitabiriye inama ya tariki 17/4/1994 anayitangamo ibitekerezo afasha gukwirakakwiza impuha ko inkotanyi zacengeye mu gihugu, ko zateye zishakaga kubabuza umutekano, ko abantu bagomba kwirwanaho. Ayo magambo yatumye benshi bitabira ubwicanyi, cyane ko Munyemana wabivugaga ari umuntu wari wubashywe nk’umunyabwenge, umuganga uzwi, umwarimu wa kaminuza.

Mu nama ya 7/4 Munyemana yemera ko yatoranyinjwe n’abaturage ngo abe muri komite ya segiteri y’umutekano. Ntabwo iyi komite ari umwihariko wa Tumba gusa kuko usanga zari zarashyizweho muri Ngoma yose ndetse no mu gihugu hose, zishinzwe gutegeka icyo abatutsi bafashwe bakorerwa, gusahura, guhiga abatutsi, kumenya abatarapfa, gutema ibihugu ngo batihishamo, guhemba abicanyi, kubagabanya ibyasahuwe, no kwigera abayobozi ngo babagaragarize aho bageze bica ngo babatere inkunga muri uwo mugambi kugira ngo igikorwa kizagende uko cyateguwe nta kibyitambitsemo.

Munyemana ubwe mu cyumweru gishize yavuze ko azi ko amarondo yakorwaga hafi y’iwe na segiteri n’icyo yakoraga. Umwe mu batangabuhamya ubwo yabazwaga hano yabasobanuriye ko akamaro k’amarondo na bariyeri katari ako guhangana n’inyenzi nk’uko abaturage babeshywaga, ahubwo byari ugufata abatutsi no kubica, hakaba n’ahantu ho kugira inama y’ibikorwa byo kwica.

Uwo mutangabuhamya yasobanuye ko ababaga muri izo komite babaga ari abantu ubwabo bafitiwe ikizere kandi bari muri mu mugambi umwe n’ibiri gukorwa. Ababagamo bitwaga des nsiders (

Kuba  Munyemana yari muri izo komite byumvikanisha uruhare rwe mu byo izo komite zakoze.

 

Sosthene Munyemana hamwe n’umwunganizi we Me Florence Bourg 

 

Tugarutse ku Marondo

* Munyemana yemeye kuba yarajyaga ku marondo,

* Yari afite amalisite y’abatutsi,

* Yafashije amarondo,

Amarondo yari nka bariyeri, byose byafashaga guhiga Abatutsi no kubica. Abayobozi ba segiteri na serile babaga bategetswe gushyiraho ayo marondo no kumenya uko akora kugira ngo hatagira ubacika.

Abayariho babaga bafite ibikoresho, basimburanwa, barahawe imyitozo. Abatangabuhamya bahamya ko Munyemana yajyaga ku marondo ndetse akaba mu bayobozi ba segiteri kuva tariki ya 17/4 kugeza tariki ya 22/6.

Muri segiteri, abagore n’abagabo bari bafungiranye muri segiteri bavangavanze. Ushyize mu gaciro, uri gukiza abo bantu ntabwo wabafungirana bose hamwe.

Uruhare rwa Munyemana mu gufata abagore ku ngufu

Abagore bagiye bafatwa ku ngufu bafatiwe ku mabariyeri bitanzweho amabwiriza n’abayoboraga icyo gihe. Hari abatangabuhamya bahamya ko na Munyemana ari mu batanze ayo mabwiriza. Mwibuke(…)wavuze uburyo yafashwe ku ngufu inshuro nyinshi ubwo Munyemana yavugaga ngo abagore n’abakobwa bakuze bafatwa ku ngufu batiriwe babajyana kuri segiteri. Akenshi ngo byabaga ari uguhemba abicanyi kuko bakomeje akazi kabo neza.

Umushinjacyaha mukuru, Me Sophie Havard, afashe ijambo yavuze ko mu 2008 Gacaca yakatiye igifungo cya burundu Munyemana kubera uruhare rwe muri jenoside, mu byaha byamuhamye harimo n’urufunguzo rwa segiteri ahafungirwaga abatutsi bahahungiye ariko nyuma bakajya kwicwa.

Yavuze ati “Umutangabuhamya Jean Pierre Rurangwa, yavuze ko ubwo abatutsi ba mbere bafungirwaga kuri segiteri, ari mu bagiye kuzana urufunguzo kwa Munyemana ngo bafungure bice abari barimo. Ntawakwirengagiza uburyo abagombaga kwicwa babanzaga gufatwa mu buryo bwa kinyamaswa bikozwe n’abicanyi n’abayobozi babaga babafiteho ububasha. Nta burenganzira na bumwe babaga bafite bwo kurya, kunywa, kuvurwa (byibura bikozwe na Munyemana wari umuganga.

Abari abayobozi ba segiteri bagerageje kwanga ko ubwicanyi bukorwa barishwe, abandi bakwa ijambo maze abandi barimo Munyemana barigaragaza, barayobora, barategeka. Umubare w’abatutsi bahungiye muri segiteri bakicwa ntabwo uzwi, gusa bose barishwe uretse Vincent Kageruka wabashije kurokoka.Abatutsi, Munyemana ubwe yinjije muri segiteri 10 ku munsi wa mbere…abo yinjije bose hamwe bari hagati ya 30-50 nk’uko byavuzwe na Me Sophie Havard.”

Umunyamateka André Guichaoua avuga ko ukwezi kwa gatanu muri Tumba kwabaye uko ”guhumbahumba” bitewe n’amagambo yari aherekeje iyo politiki. Ikindi cyaje kibishyigikira ni ijambo rya Kambanda muri kaminuza, gutera inkunga iriya komite bikozwe n’abarimo Munyemana, kwigisha abantu imbunda no gukaza bariyeri n’amarondo.

 

 

Umwunganizi wa Munyemana, Me Florence Bourg yavuze ko umukiriya we yagiye mu nama nk’undi muturage wese wari uri i Tumba.

Ati “Amarondo yashyizweho ? amarondo ni iki? ni ibyashyizweho n’abanyarwanda ngo birindire umutekano, ryarimo bose, abahutu n’abatutsi (abarondoye amazina). Ati amarondo baragendagendaga barinda umutekano, bitewe n’umunsi bagushyizeho, na Munyemana yari arimo n’iminsi ye irazwi.

Ku bijyanye na segiteri, yabaye ubuhungiro nk’amashuri, kiliziya byari akamenyero. Alison Des Forges yaravuze muri raporo ye ati ‘Abatutsi bajyaga bahungira ahantu hahurira abantu benshi aho kuguma iwabo, kuko aho hantu hahuriraga abantu benshi ntabwo bajyaga bajyayo ngo bahicire abantu.

Munyemana yabonye abantu, biramuyobera, uko yababonaga yarabibabwiye, ahamagara Konseye, Konseye nawe ati ni ukubwira Kanyabashi tukareba uko tubigenza[….]ni uko Munyemana yabonye urufunguzo. Ni iyihe nyungu yari afite yo kubona ababaye bangana gutyo akumva yabafungirana ngo aze kubica?

Munyemana yavuze ko yashyiragamo abantu, atigeze afungura ngo basohoke.Hari abavuze ko yabaga abizi ko bazajyanwa, ntabwo ariko byari bimeze. Ntabwo twifuza ko nta batangabuhamya bakagombye kuba bakiriho ngo babe baza gutanga ubuhamya Non. Aba bantu barahungabahamye, baracyafite ibikomere, harimo ababohojwe, harimo ababonye ababo bicwa, bafite ‘trauma’, hashize imyaka 30 Aba ni gute wababaza, wabashakaho ukuri? Biragoye.”

Yasoje agira ati “Dukeneye ukwisanzura kwanyu, mukore ibitandukanye n’abandi ntimugendere ku marangamutima, maze mugire umwere Munyemana.”

Related posts

Micomyiza Jean Paul ucyekwaho uruhare muri Jenoside yagejejwe mu Rwanda

Emma-Marie

Amerika yohereje mu Rwanda umugore wa kabiri ukurikiranweho uruhare muri Jenoside

Emma-Marie

Igihe Bucyibaruta ucyekwaho uruhare muri Jenoside azaburanira cyamenyekanye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar