Image default
Ubutabera

Micomyiza Jean Paul ucyekwaho uruhare muri Jenoside yagejejwe mu Rwanda

Micomyiza Jean Pual bakundaga kwita ‘Mico’ yoherejwe mu Rwanda na Suède kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho ko yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2022 nibwo indege yari izanye Micomyiza Jean Paul yageze i Kigali. Taliki ya 21 Ukuboza 2021 nibwo Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwemeje ko Micomyiza Jean Paul agomba koherezwa mu Rwanda, agakurikiranwa n’ubutabera ku byaha bya jenoside akekwaho.

Mu 2020 nibwo Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwagaragarije Suède, uruhare rwa Micomyiza muri Jenoside busaba ko yazanwa mu Rwanda akagezwa imbere y’Ubutabera.

Abunganizi be, Thomas Bodström na Hanna Larsson Rampe bari batambamiye icyemezo cy’urukiko bavuga ko ubutabera bw’u Rwanda buciriritse.

Urukiko rw’Ikirenga muri Suede rwavuze ko nta mbogamizi ihari yemewe n’amategeko yatuma Jean Paul Micomyiza w’imyaka 50 atoherezwa mu Rwanda aho bikekwa ko yakoreye ibyaha bya Jenoside yahitanye Abatutsi mu 1994.

Jean Paul Micomyiza ni Umunyarwanda wavukiye i Cyarwa mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu Murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya ‘Applied Sciences’.

Micomyiza Jean Paul, ubwo yari agejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali

Micomyiza akurikiranweho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bushimira inzego z’ubutabera muri Suède zemeye kumwohereza, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kandi burashima ubutwererane n’ubufatanye mu by’ubutabera n’uruhare rwa  Suède mu kurwanya umuco wo kudahana ku rwego mpuzamahanga. Ibi ni ibyatangajwe na Nkusi Faustin, umuvugizi w’u Bushinjacyaha bw’u Rwanda.

Igihugu cya Suwede kandi gicumbikiye abandi Banyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, harimo uwitwa Rukeratabaro Théodore wahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu mu 2018, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari kandi Berinkindi Claver, na we wahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu ku itariki 15 Gashyantare 2017, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ariko akaza kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko. Undi ni Mbanenande Stanislas na we wahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu ku itariki 20 Kamena 2013.

iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Ngororero : Abanyeshuri bangije ibikoresho bishimira ko basoje Secondaire bakatiwe gufungwa imyaka itanu

Emma-Marie

Urukiko rwa Arusha rwashyizeho abacamanza batatu bazaburanisha Kabuga

Emma-marie

Paris: Nsengiyaremye Dismas ati “Bucyibaruta ni umuntu utemera akarengane… ntabwo yabasha kugira nabi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar