Image default
Ubutabera

Urukiko rwa Arusha rwashyizeho abacamanza batatu bazaburanisha Kabuga

Urwego rwa ONU/UN rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha rwatangaje abacamanza batatu bazaca urubanza rwa Kabuga Felicien ubwo azaba aburana n’ubushinjacyaha.

Kuwa gatatu urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje iyoherezwa rya  Kabuga kuri uru rukiko rwa ONU rufite ikicaro i Arusha, Tanzania n’ishami ryarwo i La Haye mu Buholandi.

Amategeko y’Ubufaransa ateganya ko iki kemezo, kitajuririrwa, gishyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze ukwezi.

Umwunganizi we Emmanuel Altit yabwiye BBC ko bagiye gusaba ruriya rwego ko umukiriya we atoherezwa i Arusha ahubwo yakoherezwa i La Haye.

Umucamanza Iain Bonomy ukomoka muri Scotland/Ecosse niwe uzaba ukuriye iyo nteko, azafatanya na Graciela Susana Gatti Santana wo muri Uruguay na Elizabeth Ibanda-Nahamya wo muri Uganda.

Itangazo rivuga ishyirwaho ry’aba bacamanza ntirisobanura igihe urubanza rwa Kabuga ruzatangirira.

Kabuga w’imyaka 85 (we avuga ko afite 87) ni umuntu washakishwaga cyane mu baregwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Urukiko rwa Arusha rwavuze ko ashakwa n’ubutabera bwa mbere mu 1997 nk’uko rubivuga, yafashwe mu kwezi kwa gatanu hafi y’i Paris, nyuma y’imyaka 23.

Mu rukiko rw’i Paris, yavuze ko ibyaha aregwa ari “ibinyoma”.

Related posts

U Bubiligi: Filip Reyntjens yaranzwe no kwivuguruza mu rubanza rw’abashinjwa Jenoside

Emma-Marie

Bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko hari imvugo zikoreshwa mu manza zibera mu mahanga zibakomeretsa

Emma-Marie

Koffi  Olomidé yabaye umwere

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar