Minisitiri w’Uburezi, Uwamaliya Valentine yasabye abayobozi b’amashuri yigenga kuzirinda kongeza amafaranga y’ishuri (Minerval) ayishyurwaga mbere y’icyorezo cya Covid-19 akaba ariyo akomeza kwishyurwa.
Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 25 Nzeri 2020 yemeje ko amashuri yafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo, isaba Minisiteri y’Uburezi kuzatangaza gahunda y’uko amashuri yazatangira hashingiwe ku isesengura rizakorwa
Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 10 Ukwakira 2020, ku ishusho yo y’ibikorwa byo kurwanya Covid-19 mu gihugu no kuzanzahura ubukungu.
Abajijwe n’umunyamakuru ku mpungenge z’abaturage z’uko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bashobora kuzongera amafaranga y’ishuri yavuze koi bi bidakwiye kuzakorwa, Minisitiri w’Uburezi Uwamaliya yavuze ko ikiguzi cy’amafaranga y’ishuri kitagomba kongerwa.
Yagize ati “Iki cyorezo cyagize ingaruka ku bantu bose, imibare turayifite ukuntu ibigo by’amashuri byagizweho ingaruka, ariko bibuke ko n’abaturage bagizweho ingaruka na Covid. Turifuza ko ikiguzi cyo kwiga kitahinduka ugereranyije nayo abana batangaga mbere y’uko amashuri afunga. Aho ababyeyi babishoboye bafashe ishuri kugirango ibikorwa by’isuku bijyeho”.
Yakomeje ati “Niba ishuri ryishyuzaga ibihumbi 150 ukabona ageze ku bihumbi 200 oya[…]turizeza ari ababyeyi ndetse n’ibigo by’amashuri ko tuzafatanya kugirango hatazagira urengana”.
Kaminuza esheshatu zigiye gufungura imiryango
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko hashingiwe ku isuzuma ryakozwe n’Inama y’Amashuri Makuru ‘HEC’
,guhera tariki ya 12 Ukwakira 2020, kaminuza n’amashuri makuru 17 zemerewe gufungura kubera ko hari ibisabwa zujuje ariko zikaba zizafungura mu byiciro binyuranye hakurikijwe uko ziteguye gutangira.
Kaminuza 6 zemerewe gutangira gukora zigisha mu buryo busanzwe, zizakoresha ikoranabuhanga zinakire abanyeshuri ku ishuri.
Izo kaminuza ni:
– Global Health Equity
– ALU
-AIMS
– Carnegie Melon
-OKLAHOMA University
-RICA
Kaminuza 2 gusa zemerewe gufungura abanyeshuri bose bajya ku ishuri ku banyeshuri bose bahasanzwe (batakira abashya) ni : Vatel Rwanda na Institute of Legal Practice and Development.
Kaminuza 5 zemerewe gufungura zikoresha uburyo bwombi aribwo abanyeshuri kuba bajya ku ishuri gusa ku banyesshuri bo mu mwaka wa 3-5, banyeshuri bo mu mwaka wa 1-2 baziga bakoresheje ikoranabuhanga ni : Kibogora Polytechnics, Kaminuza y’u Rwanda, Ines Ruhengeri, Rwanda Polytechnic, Mount Kenya University.
Iriba.news@gmail.com