Image default
Uburezi

NESA yagize icyo ivuga ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri-Video

Abafite uburezi mu nshingano mu Karere ka Bugesera bavuga ko hari ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bidahagije bityo ugasanga mu mashuri amwe n’amwe hari ubucike bukabije. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA) kivuga ko iki kibazo kizwi kandi  bazakomeza kugikorera ubuvugizi.

Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Rweru, Mukeshimana Frederick, avuga ko muri uyu murenge hari ibigo by’amashuri usanga bifite umubare munini w’abanyeshuri, ibindi ugasanga bishaje cyane.

Yagize ati “Hari aho usanga hagaragara ubucucike[…] Dufite nk’ikigo kiba mu kirwa cya sharita gifite abanyeshuri 245 hari gahunda nziza yo gukurayo abaturage bakaza bagasanga abandi, ariko n’ubundi ubona ko tuzagira ikibazo kuko abana bazavayo bazaza bongera ikibazo cy’ubucucike cyari gihari.”

Yakomeje agira ati “Ikifuzo cyacu nuko twakongererwa ibyumba by’amashuri […]hari n’izindi mbogamizi dufite ku Kigo cya GS Nyiragiseke nacyo gikeneye ibyumba kuko gifite ibyumba byinshi bishaje tubonye ibindi byiyongeraho byadufasha.”

Nyirabayazana y’ubucucike mu mashuri irazwi

Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques, yavuze ko ikibazo cy’ubucucike mu bigo by’amashuri biri mu mirenge imwe n’imwe  giterwa ahanini n’abaturage bava mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice bakaza kuhatura.

Yagize ati “Akarere ka Bugesera ni aka kane  mu Rwanda gafite abanyeshuri benshi, dore ko ari n’akarere kari mu nkengero z’umujyi wa Kigali, aho usanga kari guturwa cyane[…]ibigo byegereye umuhanda minini wa Kaburimbo bifite umubare munini w’abanyeshuri kubera ko abantu benshi bari kuva  i Kigali baza gutura muri Bugesera cyane.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques

Yakomeje agaragaza ko mu mashuri ari mu  Murenge wa Ntarama, Nyamata, Mayange na Rilima ariho hagaragara ubucucike bwinshi. Kugeza ubu mu karere ka Bugesera hari ibigo by’amashuri 178,

Hari icyo NESA irimo gukora

Umuyobozi muri NESA ushinzwe ireme ry’uburezi n’ubugenzuzi bw’amashuri, Kavutse Vianney, yavuze ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri atari umwihariko mu karere ka Bugesera.

Yagize ati “Ikibazo cy’ubucucike ni ikibazo kizwi mu gihugu hose, icyo dukora nukubigaragaza tugakora raporo tukazigeza ahabugewe hakarebwa niba hari ingengo y’imari ihari yo kubaka ibyo byumba. Hanarebwa kandi niba nta byumba bikeneye intebe nazo zigashakwa zikajyamo.”

Umuyobozi muri NESA ushinzwe ireme ry’uburezi n’ubugenzuzi bw’amashuri, Kavutse Vianney

Muri Werurwe 2023, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ko mu myaka itatu ishize hubatswe ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22, ubwiherero ibihumbi 31 n’ibikoni birenga 2604. Igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Uburezi ryagaragaje ko hakenewe ibindi byumba bishya by’amashuri nibura 13 296 mu gihugu hose.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

Related posts

Abarimu basaga 100 bavuye muri Zimbabwe baje kwigisha mu Rwanda

Emma-Marie

Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi

Emma-marie

Iwawa: ADEPR yabatije abasaga 200 bahoze ari inzererezi n’abanywi b’ibiyobyabwenge

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar