Image default
Iyobokamana Uburezi

Iwawa: ADEPR yabatije abasaga 200 bahoze ari inzererezi n’abanywi b’ibiyobyabwenge

Urubyiruko 251 rurimo abahoze ari inzererezi, abanywi b’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi bagororerwa Iwawa babatijwe mu mazi menshi mu Itorero rya ADEPR, abandi bigishijwe gusoma kwandika no kubara.

Abagera kuri 408 nibo bigishwaga inyigisho z’umubatizo, ababatijwe tariki ya 29 Gashyantare 2020 bagera kuri 251, abakiriwe mu Itorero ni 76, Itorero rya ADEPR rikaba ryungutse abayoboke bagera 327.

Musabyimana Jean de Dieu ni umwe mu babatijwe, akaba amaze kujyanwa mu Kigo cya Iwawa ishuro eshatu, yafungiwe muri gereza ya Mageragere inshuro eshatu, azira ibyaha bitandukanye bijyanye n’ubugizi bwa nabi.

Ati “Iyo navaga kugororwa nageraga hanze nkakirwa n’aba boss babi bambonagamo bolo (igikoresho cy’agaciro) y’ubugizi bwa nabi. Numvaga ubutumwa bwiza simbuhe agaciro cyane ko bambwiraga ko ntateze kubona amahoro ntafite umwami Yesu mu buzima bwanjye.”

Uretse ivugabutumwa, Itorero rya ADEPR ryigisha gusoma, kwandika no kubara urubyiruko rugororerwa Iwawa mu gihe cy’amezi atandatu.

Pasiteri Théogène Hakuzwumuremyi, ushinzwe gahunda y’uburezi bw’abakuze muri ADEPR, yabwiye Iribanews ko  Mu mezi atandatu ashize abatangiye isomero bageraga kuri 481, abakoze isuzumabumenyi ni 472, abatsinze isuzumabumenyi 460, mu gihe abandi icyenda batakoze isuzumabumenyi kubera impamvu zitandukanye.

Yagize ati “Dufitanye MoU na NRS (National Rehabilitation Service) mu kwigisha gusoma, kwandika no kubara bo bagahita babigisha imyuga.”

Mu mwaka wa 2012 nibwo Itorero rya ADEPR ryatangiye igikorwa cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara urubyiruko rugororerwa Iwawa. Kuva icyo gihe kugeza ubu abamaze kwigishwa bakabakaba 8000.

Iribanews

 

 

 

Related posts

Hari abiga muri LDK bataka ‘umugongo’ kubera kwirirwa bahagaze bazira kutishyura agahimbazamusyi

Emma-Marie

Bibiliya ivuga iki ku birebana no gushakana n’uwo mudahuje ubwoko?

Emma-marie

Hari abize amasomo y’uburezi budaheza bavuga ko babuze icyo bakora

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar