Bamwe mu bana biga mu mashuri abanza ndetse n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Kamonyi basiba ishuri bakajyana n’ababyeyi babo mu isoko. ubuyobozi buvuga bwahagurukiye iki kibazo.
Abana bikoreye ibicuruzwa cyangwa abatwaje ababyeyi babo ibicuruzwa bagaragara hirya no hino mu masoko atandukanye yo mu mirenge igize Akarere ka Kamonyi, mu gihe abo bari mu rugero rumwe bagiye ku ishuri.
Dusenge Yves (Izina twarihinduye )ni umwana uri mu kigero cy’imyaka 12, twamusanze mu isoko rya Gashyushya riherereye mu Murenge wa Gacurabwe. Arakurura ihene mu kiziriko, inyuma ye hari umukecuru avuga ko ari nyirakuru. Uyu mwana yavuze ko abana na nyirakuru, akaba yamusibije ishuri ngo amutwaze ihene bajye kuyigurisha.
Si mu Gashyushya gusa hagaragara ikibazo cy’abana basiba ishuri bakarema isoko, kuko iki kibazo kigaragara no mu isoko rya Musambira.
Inzego zitandukanye zahagurukiye iki kibazo
Tariki ya 28 Gashyantare, Polisi yasanze abana 20 Polisi mu isoko rya Musambira mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira batwaje ababyeyi babo ibicuruzwa ibasubiza mu ishuri.
Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi ivuga ko abo bana bamwe bari bikoreye imyaka abandi bashoreye amatungo bari kumwe n’ababyeyi babo, nkuko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro.
Yagize ati “Hari mu masaha y’ishuri igihe abandi bana barimo kwiga, bariya bo bari bigiriye ku isoko ndetse bari ku mwe n’ababyeyi babo. Bariya bana bose bari hagati y’imyaka 10 na 16 y’amavuko.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yabwiye Iribanews ko iki kibazo kizwi kandi bagihagurukiye.
Ati “Ikibazo kirazwi hafashwe ingamba zihoraho zo kukirwanya kandi bigenda bigabanuka ku buryo bugaragara.Hari ubukangurambaga bwo gushishikariza abana kudata amashuri no kugarura mu ishuri abaritaye. Tubufatanya n’abanyeshuri, abayobozi b’ inzego z’ibanze, abarezi, ababyeyi na ba nyir’ibigo tubukora buri gihembwe.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko buri munsi w’isoko hakorwa ubugenzuzi bwo kureba nib anta mwana wasibye ishuri, kandi ngo ababyeyi bakangurirwa kudasibya abana ishuri ngo bareme isoko.
Iribanews