Image default
Uburezi

Leta yakuyeho “Promotion automatique” ababyeyi bariruhutsa

Bamwe mu babyeyi bavuga ko biruhukije nyuma yo kumva ko Leta yakuyeho “Promotion automatique” yatumaga abanyeshuri bamwe bimuka mu gihiriri.

Hashize imyaka isaga 15, abarimu bamwe bimura abanyeshuri bose, uwatsinze n’uwatsinzwe bakajyana mu wundi mwaka nta gusibira kubayeho, ibintu bitashimishaga bamwe mu babyeyi kuko byatumaga hari abana barangiza amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye ntacyo bazi mu byo bize.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Iriba News, bavuze ko byabashenguraga umutima kubona umwana wagize amanota ari munsi ya 50% yimukira mu wundi mwaka.

Mukamugema Rose wo mu Karere ka Gasabo ati “Mfite umwana warangije amashuri abanza atazi no kwandika izina rye nasabaga ko asibira abarimu bakantera utwatsi. Nariruhukije kuba Leta yisubiyeho ubu twizeye ko hazajya himuka umwana ubikwiye.”

Tariki ya 26 Gashyantare 2019, ubwo yasuraga Akarere ka Nyamagabe, Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo umwana utatsinze yimurwa.

Icyo gihe yagize ati  “Sinibwira ko hari umwarimu wifuza ko yasibiza abanyeshuri. Umunyeshuri utatsinze we bamwimura bate? biri impande zombi rero. Hari ubwo umunyeshuri aba atatsinze kubera ko yigishijwe nabi ibyo ubibara ku mwarimu.”

Umwe mu myanzuro y’umwiherero mwiherero wa 17 w’abayobozi b’Igihugu yatangajwe tariki ya 21 Gashyantare 2020 ukuraho ibintu byo kwimura abanyeshuri kandi badafite amanota ahagije.

Nyuma y’uyu mwanzuro, Minisiteri y’Uburezi yahise itangaza amabwiriza mashya agenga uburyo bwo kwimura, gusibiza,kwirukanwa no guhindurirwa ishuri.

Iriba News

 

 

Related posts

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaje imbogamizi mu myigiriye yabo

Emma-Marie

Abanyeshuri 60,642 batsinzwe ikizami cya Leta

Emma-Marie

Hari abanyeshuri bangiwe gukomeza amasomo kubera FARG

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar