Image default
Uburezi

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaje imbogamizi mu myigiriye yabo

Ubuyobozi bw’ishuli ryisumbuye ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga riherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye ryigisha imyuga buravuga ko bagorwa no kutabona ibikoresho bihagije bifashisha mu kongerera ubumenyi abanyeshuri binyuze mu mikoro ngiro.

Iyo ugeze mu cyumba abanyeshuli bigiramo ubudozi, Imashini zidoda ni eshanu zonyine mu mashini zirenga 12 zihari. Naho imashini izidoda imipira (gufuma) zirenga 10 bahawe n’umukuru w’igihugu mu mwaka 2003, nta n’imwe igikora bitewe nuko iki kigo cyabuze ubushobozi bwo kuzikoresha.

Mwalimukazi Nyiransabimana Maritha ubigisha iyi myuga avuga ko bibagiraho ingaruka zirimo kutiga imyuga uko bikwiye.

Ku rundi ruhande hari abandi banyeshuli nabo bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga umwuga w’ububaji, barimo kubaza akabati, intebe n’ibindi bikoresho.

Umwalimu wabo Furere Emmanuel Ndagijimana avuga ko kubona ibikoresho bifashisha mu bubaji bibagora bitewe n’ubushobozi bw’ikigo.

Ubushobozi buke bw’iri shuli rifashwa na leta ngo ni ikibazo ubuyobozi bwaryo bwagejeje ku nzego zitandukanye ariko ngo imyaka irenze 5 bagitegerejeariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Umuyobozi w’iri shuli Furere Munyaneza Jean Claude ahamya ko kutagira ibikoresho bihagije ngo bituma umusaruro baba babitezemo uba muke.

Akifuza ko iri shuli naryo ryajya ku rwego rumwe nk’ayandi mashuli yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro bakoroherezwa kubona ibikoresho bifashisha mu myuga bigisha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kankesha Annonciata avuga ikibazo cyo kutagira ibikoresho bihagije muri iri shuli kizwi na Ministeri y’Uburezi.

Iri shuli ryisumbuye ry’abana bafite ubumuga kuri rifite abanyeshuli biga imyuga 54 ariko ubuyobozi bw’iri shuli buvuga ko uyu mubare w’abanyeshuli bafite ngo ari muke ugereranije n’abaturage baba bashaka kuza kuhigishiriza abana babo imyuga.

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 harimo ko hazashyirwaho ingamba zifasha abafite ubumuga butandukanye gutangira no gukomeza amashuri yo mu byiciro byose by’uburezi.

Ikindi kandi ngo amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) azarushaho gutezwa imbere ku buryo umubare w’abayigamo uzagera kuri 60% by’abanyeshuri bose barangije icyiciro rusange uvuye kuri 46,4% uriho ubu.

@RBA

Related posts

Hari abize amasomo y’uburezi budaheza bavuga ko babuze icyo bakora

Emma-Marie

Perezida Kagame yagaragaje uko uburezi kuri bose ari ingenzi

Emma-Marie

Min. Uwamaliya yavuze ku banyeshuri bamusabye ko amateka y’u Rwanda bayigishwa mu Kinyarwanda-Video

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar