Image default
Uburezi

Min. Uwamaliya yavuze ku banyeshuri bamusabye ko amateka y’u Rwanda bayigishwa mu Kinyarwanda-Video

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko hari abanyeshuri bamubwiye ko kwiga amateka y’u Rwanda mu ndimi z’amahanga bibavuna bakifuza ko bajya bayigishwa mu Kinyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Minubumwe, Mugabowagahunde Maurice, ashyikiriza Min. Dr. Valentine Uwamariya

“Ejobundi nsura ishuri[ …]rya secondaire hari abanyeshuri banyongoreye bati ariko amateka y’u Rwanda kuyiga mu ndimi z’amahanga biratuvuna ntimwatwemerera tukazajya tuyiga mu Kinyarwanda? […]buriya iyo bigiye mu ndimi z’amahanga ntabwo biza bigifite wa mwimerere[…]dushobora gufata icyo cyemezo tukavuga tuti amateka y’u Rwanda yigishwe mu Kinyarwanda.Tuzabiganiraho.”

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamaliya Valentine yabigarutseho kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, ubwo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE) yashyikirizaga Mineduc  ibitabo 5,505 bikubiyemo Amateka y’u Rwanda, azajya yigishwa abiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’amashuri makuru.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Minubumwe, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko igiterezo urubyiruko rufite cyo kwiga amateka mu Kinyarwanda ari cyiza cyane.

Yavuze ati “Twishimiye igitekerezo cyiza cy’uko urubyiruko rushaka kwiga amateka mu Kinyarwanda[…]nanjye iyo ngiye gutanga ikiganiro mu Itorero, aba ‘jeunes’ barambaza bati ‘ko uvuga indangagaciro tukaziga mu zindi ndimi’ usanga bitatugeraho neza.”

“Kwigisha abana/urubyiruko amateka hifashishijwe audiobooks”

Mugabowagahunde yakomeje avuga ko ibi bitabo bizafasha urubyiruko kuvoma amateka nyakuri yanditse kandi yakorewe ubushakashatsi, akanasesengurwa n’inzobere zitandukanye, ariko kandi ngo abagira ubunebwe bwo gusoma nabo mu minsi iri imbere  hazifashishwa uburyo bwa ‘audiobooks’ bigishwe amateka y’u Rwanda.

Ati “Ubu urubyiruko rurirukira ku mbuga nkoranyambaga akaba ariho bavoma gusa.  Social media nka Minisiteri turabona iri kugenda iba umuyoboro […]ariko hari abayitwaza bakabyihisha inyuma bakayobya urubyiruko. Ubu rero tugiye kubaha intwaro bifashisha[…]Umwaka utaha tuzatangira gukoresha uburyo bwa ‘audiobooks’ mu kwigisha amateka urubyiruko.”

Image

Uretse Mineduc, Mugabowagahunde yavuze hari n’ibitabo by’amateka bahaye Amashuri ya Gisirikare, aya Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ibanze. Ibitabo bimaze gutangwa kugeza ubu bikaba ari 8000  kandi iyi gahunda ikaba izakomeza.

Ibi bitabo, ibyinshi byibanda ku mateka y’u Rwanda muri rusange, bikaba byanditse mu ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda, hakaba n’ibivuga ku mateka ya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ibivuga ku bwiyunge bw’abanyarwanda ndetse n’ibivuga ku burere mboneragihugu.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

Related posts

NESA yagize icyo ivuga ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri-Video

Emma-Marie

Perezida Kagame yagaragaje uko uburezi kuri bose ari ingenzi

Emma-Marie

Inama zafasha ababyeyi guhana abana babo b’ingimbi n’abangavu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar