Image default
Uburezi

Inama zafasha ababyeyi guhana abana babo b’ingimbi n’abangavu

Gukosora umwana wawe birashoboka, ariko kandi, ugomba kubanza kumenya impamvu asa n’udashaka kumvira amategeko umuha. Igishimishije ni uko nubwo ubona ko yigize icyigomeke, ashobora kuba atararenga ihaniro.

Amategeko adasobanutse. Abana bamwe na bamwe b’ingimbi n’abangavu barenga ku mategeko bagira ngo bakugerageze, barebe aho wageza ubihanganira.

Inkuru dukesha ‘Réveillez-vous’ itanga urugero nko mu gihe umubyeyi abwiye umwana we ko nakora ikosa runaka azamuhana, umwana ashobora kugerageza umubyeyi agakora iryo kosa, kugira ngo arebe niba koko umubyeyi we ari bukurikize ibyo yavuze.

Ese abo bana baba batangiye kwigira ibyigomeke? Si ko biba bimeze buri gihe. Mu by’ukuri abana b’ingimbi n’abangavu bakunda kudaha agaciro amategeko bahabwa, iyo ababyeyi batabahaye ibihano bababwiye ko bazabaha mu gihe batayakurikije, cyangwa ntibabasobanurire neza imipaka batagomba kurenga.

Amategeko y’urudaca

Kugira ngo ababyeyi bamwe na bamwe bagenzure abana babo, babaha amategeko y’urudaca. Iyo abo bana batayakurikije, ababyeyi bararakara kandi bakabashyiriraho andi mategeko arushijeho kuremera. Icyakora, akenshi ibyo bituma ibintu birushaho kuzamba. Hari igitabo cyavuze kiti “uko urushaho kugenzura abana, ni ko bagenda barushaho kukunanira. Ibyo byaba bimeze nko kugerageza gusiga ku mugati woroshye amavuta afashe cyane.

Iyo uhatirije, umugati uravungagurika. Ubwo rero umuti si uguhatiriza.

 

Gutoza umwana kumvira bishobora kumugirira akamaro. Mu gihe “guhana” byumvikanisha mbere na mbere gukorera  umuntu ikintu kimubabaza, “gutoza” byo byumvikanisha kwigisha. None se wakwigisha ute abana bawe b’ingimbi n’abangavu, kugira ngo bajye bumvira amategeko ubashyiriraho?

Icyo wakora

Jya ushyiraho amategeko asobanutse. Abana bawe b’ingimbi cyangwa abangavu baba bifuza kumenya neza icyo ubitezeho, n’ingaruka zizabageraho nibatumvira. Abagalatiya 6:7.

Andika urutonde rw’amategeko abana bawe bagomba kugenderaho, maze wibaze uti “ese ahari sinabashyiriyeho amategeko menshi? Cyangwa ni make? Hari ayaba atagikenewe se? Ese sinagombye kugira icyo mpindura ku mategeko amwe n’amwe, wenda bitewe n’uko umwana wanjye w’ingimbi cyangwa umwangavu agenda yitwara neza?”

Iyo umwana akoze ikosa iki cyumweru ntahanwe, yakongera kurigwamo icyumweru gikurikiyeho agahanwa, bimutera urujijo. Matayo 5:37.

Jya ugerageza gutanga igihano gihuje n’ikosa ryakozwe. Urugero, niba umwana wawe arengeje isaha wamubwiye gutahiraho, kumusaba kujya ataha mbere y’iyo saha ni byo byaba bihuje n’ikosa yakoze.

Jya ugaragaza ko ushyira mu gaciro wongerera umwana wawe umudendezo mu gihe ubona ko abikwiriye.  Abafilipi 4:5.

Jya wicarana n’umwana wawe muganire ku mategeko umushyiriraho. Ushobora no kumureka akihitiramo igihano yazahabwa mu gihe azaba akoze ikosa runaka. Iyo umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu yagize uruhare mu gushyiraho itegeko runaka, kuryumvira biramworohera.

Intego yawe si iyo guhatira umwana wawe w’ingimbi kumvira amategeko umushyiriraho, ahubwo ni iyo kumufasha kugira umutimanama ukora neza, akamenya gutandukanya icyiza n’ikibi. 1 Petero 3:16.

Jya ushakira inama muri Bibiliya, kuko ari cyo gitabo cyiza kurusha ibindi gifasha umuntu ‘kwemera gukosorwa bigatuma agira ubushishozi.’ Ubwenge bubonekamo ‘butuma umuntu utaraba inararibonye agira amakenga, umusore cyangwa inkumi, akagira ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu. Imigani 1:1-4.

 

Related posts

Min. Uwamaliya yavuze ku banyeshuri bamusabye ko amateka y’u Rwanda bayigishwa mu Kinyarwanda-Video

Emma-Marie

“Isi ntizuzuza inshingano zayo zo gutanga uburezi bwiza kuri bose mu mwaka wa 2030”

Emma-Marie

RUSIZI: Umunyeshuri wari wirukanwe burundu azira ‘Urukundo’ yahawe andi mahirwe-VIDEO

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar