Image default
Ubutabera

LDGL yagaragaje ko hari ibikwiye kunozwa mu mikorere ya ba ‘MAJ’

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Karere k’ibiyaga bigari, LDGL(Ligue des Droits de la Personne dans la Région des Grands Lacs) yagaragaje ko hari ibikwiye kunozwa mu mikorere y’abafasha mu by’amategeko ‘MAJ’ bijyanye n’ibikoresho  naho gukorera.

Mu mbanzirizamushinga ya raporo igaragaza aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 rwiyemeze mu myaka itanu ishize ijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu, LDGL, yagaragaje ko hari ibikwiye kunozwa mu mikorere y’abafasha mu by’amategeko.

Ibi bikaba byagarutsweho kuri uyu wa 28 Gashyantare 2020 mu nama nyunguranabitekerezo uyu muryango wagiranye n’abafatanyabikorwa bawo hamwe na Minisiteri y’ubutabera.

Patrick sonje, umujyanama mu by’amategeko wa LDGL yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yateye intambwe ikomeye yo gushyiraho urwego rw’abafasha mu by’amategeko muri buri Turere, ariko kandi ngo bafite ikibazo cy’ibikoresho naho gukorera.

Yavuze kandi ko nubwo Leta ifasha abaturage bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe mu bijyanye no kubashakira ubufasha mu by’amateko no mu mubo mu kiciro cya gatatu hari abagorwa no kubona 500.000FRW yo kwishyura abunganizi mu mategeko.

Ndengeyinka William ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Minisiteri y’ubutabera, yavuze ko hari bimwe mu bikubiye muri iyi raporo LDGL ikwiye kuganira na Minijuste.

Ati “Hari ibyo dushobora kwemeranyaho bitewe n’amakuru dufite[…]hari byinshi muvuze hano byahindutse. Nkibyo mwavuze byuko ba Maj bagifite ibibazo by’ubushobozi, ubu Maj aho zikorera hose zikorera mu mazu ya Leta. Nta kibazo dufite cy’abo Maj zikorera, nta kibazo dufite cy’ibikoresho bakoresha, akazi kabo bagakorera muri system, ntiwakorera muri ubwo buryo ufite ikibazo cy’ibikoresho.”

Mu Ugushyingo uyu mwaka u Rwanda ruzasuzumwa aho rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 rwiyemeze mu myaka itanu ishize ijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu. Ni igikorwa cy’igenzuro rihoraho (Universal Periodic Review, UPR), ibihugu bigenda bisuzumana hagendewe ku miterere yabyo, bigahana inama z’ibyo bikwiye kwitaho.

Umurerwa Emma

 

Related posts

Birababaje kumva muvuga ko abatangabuhamya babeshya-Alain Gauthier

Emma-Marie

Uko itabwa muri yombi rya Fulgence Kayishema ryagenze

Emma-Marie

Rubavu: Abatanze amakuru y’umukoresha ubasaba ruswa ishingiye ku gitsina birukanwe mu kazi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar