Image default
Ubutabera

Rusesabagina yemeye ko yateye inkunga umutwe w’iterabwoba-Ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha burashinja Paul Rusesabagina ibyaha icyenda birimo kuba mu mutwe w’Iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba. Iki cyaha yacyemereye urukiko rw’ibanze ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yavuze ko ubwe yatanze ibihumbi makumyabiri (20,000) by’ama Euro kandi akaba buri kwezi afite ayo atanga muri icyo gikorwa.

Byagarutsweho mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, aho ubushinjacyaha bwatangiye kugaragariza urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ibyaha bya buri wese mbere y’uko bazabyisobanuraho.

‘Rusesabagina yavuze ko atazongera kwitaba Urukiko’

Ni iburanisha ryabaye n’ubundi Paul Rusesabagina adahari kuko yatangarije urukiko ko atazongera kwitaba urukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bushinja Rusesagina Paul ibyaha icyenda nk’umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD yari abereye umuyobozi mukuru.

Ibyaha Paul Rusesabagina aregwa ni Kurema umutwe w’Ingabo zitemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, icyaha cy’itwarwa ry’umuntu ritemewe nk’igikorwa cy’iterabwoba;

Hari icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, icyaha cyo gutwikira undi nk’icyaha cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse n’icyaha cyo gutwikira undi ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yashinze FLN umutwe w’ingabo ushamikiye kuri MRCD abizi neza ko ari icyaha kuko hashingiwe ku itegeko nshinga ry’u Rwanda ingabo zemewe mu Rwanda ari RDF gusa.

“Yashinze FLN agamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda”

Ubushinjacyaha kandi buvuga yashinze FLN agamije gukora ibikorwa by’iterabwoba nk’uko bigaragara mu matangazo abayobozi bawo bagiye bashyira hanze bavuga ko bagamije gukora intambara ndetse n’amasasu bagahirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu matangazo yabo ngo humvikanagamo kugaba ibitero ku baturage hagamijwe gushyira igitutu kuri Leta kugira ngo yemere imishyikirano.

Kuba ibitero by’uyu mutwe byagabwe ku baturage aho kuba ku basirikare ubwabyo ngo bigaragaza ko ibikorwa byakorwaga ari iterabwoba atari intambara ifite icyo igambiriye.

Ubushinjacyaha kandi bushinja Paul Rusesabagina kuba mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko guhera Kamena 2018 kugera mu Ukwakira 2019, umutwe w’iterabwoba wa FLN wagabye ibitero wica abaturage, usahura imitungo yabo indi irangizwa mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi.

Bwavuze ko Rusesabagina abarizwa mu mutwe w’iterabwoba kuko yawushinze kandi akaba yari akiwubarizwamo kugeza afashwe.

Ikindi ni uko ngo yagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga ibikorwa bya FLN kuko ariwe wakusanyaga inkunga y’amafaranga ndetse ubwe akaba yiyemerera ko hari amafaranga yatanze.

Ubushinjacyaha kandi mu kumushinja iki cyaha bushingira no kuri video iri kuri YouToube Rusesabagina yiyemerera ibitero byishe abantu mu Rwanda ngo bagamije gushyira igitutu kuri Leta na Perezida Kagame ngo bemere imishyikirano.

“Abahungu banjye bari mu murimo” 

Mu bimenyetso ubushinjacyaha bwatanze harimo ibyakuwe muri Telefone ya Rusesabagina ku butumwa yagendaga yandikirana n’abantu batandukanye harimo Lt General Irategeka Wilson, Faustin Twagiramungu n’abandi.

Urugero ni aho kuwa 30 Ukuboza 2018 aho yagize ati “Mwaramutse neza, abahungu banjye bari mu muriro, nanjye ubu ndi muri rwinshi, nagira ngo mbasabe ya gahunda muyimurire undi munsi tuzavuganaho, icyumweru cyiza.”

Hari n’aho yabwiye Twagiramungu Faustin ko ataboneka arimo gushakisha inkunga y’abarwayi be dore ko yanabyemereye ubushinjacyaha kuwa 16 Nzeli 2020 aho yivugiye ko abo yitaga abahungu be ari FLN.

Ikindi ngo ni ikiganiro yagiranye na Lt Gen Irategeka aho uyu yambwiye ati “Twe turi gushaka kohereza abahinzi mu murima wowe ukohereza amafaranga aho tutazi koko, urashaka gucamo ibice abahinzi ukoresheje amafaranga?

Paul Rusesabagina abazwa mu bugenzacyaha ngo yasobanuye ko abahinzi ari abarwanyi, imbunda zikaba amasuka, amasasu akaba imbuto naho umurima akaba ariho barwanira.

Ubushinjacyaha kandi bushinja Paul Rusesabagina gutera inkunga iterabwoba aho we ngo ubwe yiyemereye ko yatanze 20,000 by’ama Euro ndetse agakoresha inama zo gukusanya amafaranga.

”Bari bamaze koherereza abarwanyi ba FLN amadolari y’Amelika 300,000″

Rusesabagina kandi yemereye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ko bari bamaze koherereje abarwanyi ba FLN amadolari y’Amelika 300,000 kugira ngo abafashe ku bikorwa byabo by’iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko uko umubitsi wa MRCD-FLN Munyemana Eric, Umugore we Uwiragite Thacienne n’abandi bagiye bohereza amafaranga yakusanyijwe ahantu hatandukanye harimo n’ishyaka MRCD bagiye bohereza amafaranga mu bihugu bitandukanye ku isonga muri Congo ahari ibirindiro bya FLN, muri Madagascar na Comores aho Nsabimana Callixte yakunze kuba, muri Africa y’Epfo, u Burundi no mu Rwanda ariko amenshi akaba yoroherejwe Congo.

Hanagaragajwe amwe mu mazina y’abanyamahanga bifashishwaga mu kohereza amafaranga ndetse no kuyakira binyuze muri Real Transfert, Western Union na Money Gram.

Mbere y’uko ubushinjacyaha bugaragariza urukiko ibyaha biregwa Paul Rusesabagina, bwabanje kuvuga ibyaha burega Nsengimana Herman wavuye Uganda akajya mu myitozo ya gisirikare muri Congo kuwa 18 Mata 2018 yoherejwe na Nsabimana Callixte wari umuvugizi wa FLN akaba na Vice President wa kabiri wa MRCD-FLN.

Nsengimana Herman asoje imyitozo yakoranye na FLN ibikorwa by’iterabwoba ndetse aza no kuba ariwe uba umuvugizi w’uyu mutwe nyuma y’ifatwa rya Nsabimana Callixte.

Iburanisha ry’uyu munsi rikaba risubitswe ubushinjacyaha bumaze kugaragariza urukiko ibyaha bitatu ku byaha icyenda burega Paul Rusesabagina.

SRC: KT

Related posts

Phocas Ndayizera na Ntamuhanga Cassien bakatiwe

Emma-Marie

Paris: Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bw’abunganira Bucyibaruta

Emma-Marie

Nyanza: Bishimiye uburyo itangazamakuru ryabagejejeho imigendekere y’urubanza rwa ‘Biguma’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar