Image default
Ubutabera

Phocas Ndayizera na Ntamuhanga Cassien bakatiwe

Umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abandi bagabo batandatu bareganwa nawe bakatiwe n’urukiko rukuru igifungo cy’imyaka 10 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Ndayizera n’abandi batandatu bahamwe n’ibyaha bibiri; umugambi mu guturitsa ibintu bitemewe n’amategeko ahahurira abantu benshi, n’ubufatanyacyaha mu iterabwoba.

Abandi bagabo batandatu bareganwa nawe bagizwe abere n’uru rukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, rwategetse ko bahita barekurwa.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uruhande rw’abaregwaga ntiruragira icyo rutangaza ku mwanzuro w’urukiko wasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.

Abaregwa bose uko ari 13 bagizwe abere ku cyaha cyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshwje intambara.

Phocas Ndayizera

Abaregwa bari baburanye bahakana ibyaha baregwaga, naho ubushinjacyaha bubasabira gufungwa burundu.

Mu 2018, Phocas Ndayizera yagaragajwe n’urwego rugenza ibyaha ko afunze nyuma y’icyumweru aburiwe irengero, ubugenzacyaha bwavuze ko yari yafashwe ari guhabwa ibintu biturika byo gukoreshwa mu gutega imitego ahahurira abantu benshi n’ahari ibikorwa rusange bya leta.

Mu rubanza, Ndayizera n’abareganwa na we bavuze ko babanje gukorerwa iyicarubozo kugira ngo bemere ibyo bashinjwaga n’ubugenzacyaha bagifatwa, nyuma baje kubihakana imbere y’urukiko.

Asoma umwanzuro kuwa kane nimugoroba, umucamanza yavuze ko abahamwe n’ibyaha bashoboraga gukatirwa imyaka iri hagati ya 20 na 25 ariko bakatiwe 10 “kuko icyaha cyari kikiri mu itegurwa kandi kitaragira ingaruka kuri rubanda”. Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu 2017 waregwaga muri uru rubanza adahari nk’uwari ukuriye uwo mugambi w’iterabwoba bahamijwe, we umucamanza yamukatiye gufungwa imyaka 25.

ntamuhanga Cassien

Related posts

Igihe Bucyibaruta ucyekwaho uruhare muri Jenoside azaburanira cyamenyekanye

Emma-Marie

Uwunganira Kabuga ati ‘ndabona yasinziriye’ umucamanza ati ‘ndabona akanuye’

Emma-Marie

Umutangabuhamya ushinja Kabuga yabajijwe ku mvugo RTLM yakoreshaga

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar