Image default
Ubutabera

Mu Rukiko Idamange ati ‘navugiraga Abanyarwanda’

Ku Rukiko rw’ibanze rwa Gasabo hatangiye iburanisha mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Idamange Iryamugwiza Yvonne ku byaha bitandukanye birimo ibyo guteza imvururu muri rubanda.

Urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Werurwe 2021, ruburanishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga uregwa ari kuri Station ya RIB ya Remera aho afungiye mu gihe urukiko rwo rwari Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Yvonne Idamange Iryamugwiza w’imyaka 42 y’amavuko ni nyina w’abana bane, yatawe muri yimbi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Aregwa guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, gukubita no gukomeretsa no gutanga ‘chèques’ za banki zitazigamiye.

Umucamanza atangije iburanisha, asoma umwirondoro wa Idamange, abazwa niba ariwo maze asubiza ko hari aho ubushinjacyaha bwibeshye ku izina ry’umubyeyi we.

Nyuma yo gukosora umwirondoro we, yasomewe ibyaha bitandatu aregwa, birimo kimwe gishya kitari cyaravuzwe mbere cyo gutanga sheki itazigamiye. Ibindi byaha birimo icyo guteza imvururu muri rubanda, gukubita no gukomeretsa ku bushake, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro bye yakunze kugaragariza abaturage ko Leta y’u Rwanda ntacyo ikora, bukavuga ko nta muturage wari wamutumye, ko yahamagariye abaturage bose kujya kwigaragambya bamagana Leta, anahamagarira n’abari mu mahanga ngo bahaguruke bajye kwigaragambya.

Ngo aya magambo agaragaza ko nubwo nta mvururu zabaye, ashobora guteza imvururu mu baturage kuko kuvuga ko abanyarwanda barambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse, bihura n’ibivugwa n’ingingo zisobanura icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

Ku cyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, bwasubiyemo amagambo yavuze ko leta itondeka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’isukari bacuruza.

Ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, bwavuze ko kuba yaravuze ko abanyarwanda bayobowe n’umuzimu, ari imvugo iharabika Perezida wa Repubulika, ikojeje isoni ndetse ko ari imvugo z’ibihuha kuko nta gihamya na kimwe agaragaza. Kujya kuri Youtube akavuga amagambo yateza impagarara mu baturage, ari ibintu yakoze abigambiriye.

Bwanavuze ku magambo ye yavuze y’uko leta isigaye ari baringa, bushimangira ko nta muntu wari wamutumye, ndetse akanongeraho n’imvugo zo gutukana avuga ko leta iyobowe n’amabandi n’abagome.


Umushinjacyaha yavuze ko uretse kuba ayo magambo ari ibihuha, ari imvugo nyandagazi.

Umushinjacyaha yavuze ko ubwo Idamange yajyaga gufatwa, abashinzwe umutekano bageze iwe bamwereka ibyangombwa ariko yanga ko binjira. Muri uko kwanga ko yinjira, yatambamiye inzego z’umutekano kandi zifite ibyangombwa biziranga.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ngo Idamange utuye mu nzu ya etage, ubwo abashinzwe umutekano bajyaga kumufata, we n’abantu bari kumwe batangiye gutera amacupa abashinzwe umutekano maze umupolisi umwe arakomereka.

Ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, gishingiye kuri sheki y’ibihumbi 400 yahaye uwitwa Nsabimana Emmanuel. Ngo banki yarebye kuri konti ye isanga nta mafaranga ariho gusa ngo mu ibazwa rye yavuze ko yishyuye uwo Nsabimana. Bwavuze ko amagambo ye adaha agaciro imibiri y’abishwe n’uko bibukwa. Bwavuze ko abajya gusura urwibutso ari mu rwego rwo kumenyekanisha ibyabaye kugira ngo bitazongera kubaho ariko we atabiha agaciro.

Ibyaha byose yabihakanye

Umucamanza abajije Idamange niba yemera ibyaha aregwa, maze avuga ko byose nta na kimwe yemera. Yavuze ko ku itariki 15 Gashyantare, iwe hagiyeyo abantu umunani ahagana saa munani z’amanywa. Ngo we yari ku ibaraza hejuru muri etage atuyemo.

Yavuze ko uwo munsi Imana yakinze ukuboko, kuko ubwo abo bashinzwe umutekano binjiraga batigeze bakomanga ahubwo ngo iyo imbwa ziba zitaziritse zari kubarya. Hashize umwanya ngo abantu ba RIB bambaye impuzankano binjiye bamusaba kumanuka hasi muri etage ntiyamanuka, barazamuka bamwambika amapingu.

Yavuze ko umupolisi bivugwa ko yakomerekeje ashobora kuba yarakomerekejwe n’urugi. Ati “Sinzi uko uwo muntu byamugendekeye, nta nubwo nzi ko atari bagenzi be bamukomerekeje.”
Idamange yakomeje avuga ko ku cyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, adashobora kugikora kuko atari umuntu wapfobya Jenoside ahubwo ko n’uwabikora yamurwanya.

Ku cyaha cyo gutambamira imirimo y’igihugu, ngo ibyo yavugaga yavugiraga abanyarwanda kuko yumvaga akunze abanyarwanda. Ngo ntabwo yigeze atesha agaciro Coronavirus, ahubwo ngo icyo yakoraga yasabaga abantu kuyirinda, bubahiriza amabwiriza kandi yabikoraga ashingiye ku byo amategeko amwemerera.

Mbere y’uko asoza umwanya yari yahawe ngo agire icyo avuga ku birego ashinjwa, Idamange agize ati “Ndasaba imbabazi abantu bumvise ko imvugo nakoresheje ziremereye zikababangamira”. Ati “Ndabisabira imbabazi nk’Umunyarwanda utifuza gukomeretsa abandi”.

Iyi nkuru turacyayikurikirana ……

 

Related posts

Angeline Mukandutiye yavuze uko yinjizaga abakobwa mu barwanyi ba FLN

Emma-Marie

“Ingénier cyangwa kapita ntibubaka’ Dr. Munyemana yatangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi”

Emma-Marie

Karongi: Haravugwa umugore wemeye ko yishe uwahoze ari umukunzi we

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar