Image default
Mu mahanga

Icyoba ni cyose mu baturage kubera ingona zatorotse aho zororerwaga

Umubare utaramenyekana w’ingona zikiri ntoya uri guhigwa nyuma y’uko zicitse ahantu zororerwaga mu ntara ya Cape Town muri Africa y’Epfo.

Izigera kuri 27 muri zo zahise zifatwa, gusa abategetsi bavuga ko batazi neza umubare w’izo batarabasha gufata.

Biravugwa ko izi ngona zatorotse kuko uruzitiro rwacitse aho zororerwa, zikaboneza zijya mu mugezi witwa Breede uri hafi aho. Abaturiye ako gace baburiwe kwirinda kwegera aho ziri.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Petro van Rhyn umuvugizi w’ikigo cy’ibidukikije CapeNature yagize ati: “Birumvikana ko ziteje akaga. Izi ni inyamaswa z’inkazi nubwo bwose zabaga aho zororerwa”.

Yongeraho ati: “Abantu bagomba kwirinda kuzergera no kwegera uwo mugezi kugeza zifashwe”.

Izi ngona, bikekwa ko zifite uburebure bugera kuri 1.5m zacitse aho zorererwa kuwa gatatu.

Polisi yashyizeho itsinda ryihariye ryo kuzihiga riri gukoresha imitego yo kuzifata muri uwo mugezi nk’uko CapeNature ibivuga.

Related posts

Indaya zemerewe pansiyo

EDITORIAL

Abagabo bashinjwa gusambanyiriza umugore imbere y’abana be bakatiwe urwo gupfa

EDITORIAL

Canada: Urukiko rwanzuye ko muri Amerika ‘nta mutekano uriyo’ ku basaba ubuhungiro

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar