Image default
Politike

Perezida Kagame yavuze ko kugaya abayobozi batujuje inshingano nta gitangaza kirim

Perezida Paul Kagame yavuze ko kugaya abayobozi batujuje inshingano nta gitangaza kirimo, aboneraho kandi kubwira abayobozi mu nzego zitandukanye ko inyungu rusange z’u Rwanda n’Abanyarwanda zikwiye kuza imbere y’izabo bwite.

Ibi ni bimwe mubyo yagarutseho kuri uyu wa 28 Gashyantare 2020 ubwo abayobozi 10 baherutse kwinjira muri Guverinoma bamushyikirizaga indahiro.

Umukuru w’Igihugu yasabye abahawe inshingano kubahiriza ibikubiye mu ndahiro barahiye, abasaba kutazakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite. Ati “Abatujuje inshingano nabo uko uko bikwiye kuba bagawa nta gitangaza kirimo.”

Yakomeje ati “Iyo uvuga ngo ntabwo uzakoresha ububasha wahawe mu nyungu zawe bwite bicuze iki ? Aho rero ni ho hagoranye mu bikorwa abenshi mu ntege nke, hari intege nke zumvikana ko hari abantu bagira intege nke. Bikumvikana wakora ikosa ariko ibindi hari ubwo ababikora bibwira ko ari intege nyinshi bagize barusha abandi,  bakaganisha ibyo bakora ku nyungu zabo bwite. Ntabwo ari byo, bisubiwemo kenshi buri gihe. Abantu benshi inyungu rusange ni zo nziza zitugirira akamaro nizo zubaka igihugu.”

Perezida Kagame ashingiye ku maraso mashya y’abakiri bato bakomeje kwiyongera mu myanya y’ubuyobozi asanga iterambere naryo rikwiye kwihuta kurushaho.

Yagize ati “Nabonye mukiri batoya, abenshi ni n’abadamu, dukwiye gukoresha izo mbaraga ziraho mu buto, mu bategarugori nitubihuza ntabwo numva igikwiye kuba kitunanira, ubwo ni twe tuzaba twinaniwe gusa, ariko ubundi ibya ngombwa byose turabifite.”

Abayobozi bashya10 binjiye muri Guverinoma bari mu byiciro bitatu. Ikiciro cya mbere kigizwe n’abaminisitiri bane barimo Dr. Ngamije Madandi Daniel w’Ubuzima, uw’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette, Minisitiri Mpambara Ines, ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri na Dr. Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’uburezi.

Mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, ahabereye umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya

Ikiciro cya kabiri ni Abanyamabanga ba Leta bane, aribo: Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Lt Col  Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze,  Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye na  IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro.

Ikiciro cya gatatu ni abadepite babiri bashya, Mukabarisa Germaine na Emmanuel Karemera.

Iribanews.

 

 

Related posts

Coronavirus – ONU iti ‘Isi ishobora guhura n’amapfa twumva muri Bibiliya’

Emma-marie

Akari ku mutima wa EAC ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna

Emma-Marie

Minaloc yabajije Abanyarwanda icyakorwa ngo bishime bayihundagazaho uruhuri rw’ibibazo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar