Image default
Amakuru

Perezida Kagame yatashye Hotel One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi  

Perezida Kagame na Madamu Jeannnette Kagame, kuri uyu wa 27 Gashyantare 2020 bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Hotel ya One & Only Gorilla’s Nest yubatse mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Hotel One & Only Gorilla’s Nest yubatse hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kuko harimo intera yo kugenda n’amaguru nibura iminota 18 uvuye muri pariki ujya kuri iyi hoteli.

Kubaka Hotel nk’izi zigezweho biri muri gahunda y’urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB, ruvuga ko bitarenze mu 2024 u Rwanda ruzaba rwinjiza inyungu ruvana mu bukerarugendo igera kuri miliyoni $800.

Iyi hotel yubatse ku buso bungana na hegitari 35, ifite ibyumba 21 biri mu byiciro 4, icyumba cya make ni 3600 by’amadorali ya Amerika  ku ijoro mu gihe icya menshi ari 10500, ni ukuvuga miliyoni hafi 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi hoteli kandi yatangiye gukora umwaka ushize mu kwezi kwa 10, yubatswe mu gihe cy’imyaka 2 yuzura itwaye miliyoni zirenga 65 z’amadorali ya Amerika. Iyi Hotel ifite abakozi 120 muri bo abarenge 100 ni Abanyarwanda.

Mu 2018 abasuye ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bari 15,132 byatumye yinjiza amadolari ya Amerika miliyoni zisaga 19 z’amadolari, ugeraranyije n’umwaka wa 2017 biyongereye ku kigero cya 25%. Aba bakerarugendo iyo bari i Musanze baba bakeneye kuruhukira ahantu heza hari ku rwego mpuzamahanga.

Src:RBA

 

Related posts

Twitter izajya yishyuza amadorari $8 abayikoresha bashaka ‘blue tick’

Emma-Marie

Whatsapp, Facebook na Instagram byakwamye hirya no hino ku Isi (Ivuguruye)

Emma-Marie

Abanyeshurikazi bo muri Afghanistan basaga 200 bategerejwe mu Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar