Image default
Amakuru

Kamonyi: Polisi yafashe uwacuruzaga amabuye y’agaciro magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi ku bufatanye n’inzego z’ibanze yakoze umukwabu mu mudugudu wa Bukokora, akagari ka Taba mu murenge wa Rukoma, hafatwa uwitwa Misago Jeremie ufite imyaka 33 y’amavuko wacuruzaga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Tariki ya 25 Gashyantare2020 nibwo Misago yafashwe, afite amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti  ibiro 160 n’ibiro 4 by’amabuye yo mu bwoko bwa koluta(Coltan).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko kugira ngo Misago afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bazi ko iwe mu rugo habitse amabuye y’agaciro ndetse ko ayacuruza mu buryo bwa magendu.

Yagize ati “Abaturage bari basanzwe bazi neza ko Misago iwe ahabitse amabuye y’agaciro agura n’abayacukura rwihishwa nawe akayagurisha mu buryo bunyuranije n’amategeko. Tumaze kumenya ayo makuru twagiye iwe turamusaka, tumusangana amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti ibiro 164 hamwe n’ayo mu bwoko bwa Koluta ibiro 4.”

Yakomeje yibutsa abaturage ko ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigira amategeko abigenga, bityo uyarenzeho aba akoze icyaha akabihanirwa.

Ingingo ya 54 y’Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko “Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CIP Twajamahoro yakomeje ashimira abaturage batangiye amakuru ku gihe anashimangira ko ibikorwa byo gufata abinjira mu bikorwa byo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko bizakomeza.

Ati “Turashimira abaturage batanze amakuru yatumye Misago afatwa kandi dukomeza gushishikariza abaturage kurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano kugirango n’abandi bazafatwe bashyikirizwe ubutabera. Ibi ni ibikorwa tuzakomeza gukora kugirango duhangane n’ingaruka z’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro kuko ni bimwe mu byangiza ibidukikije ndetse bikanatwara ubuzima bw’abantu baridukirwa n’ibirombe.’’

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yagaragarije abaturage ko ubucuruzi bwa magendu bw’amabuye y’agaciro butesha agaciro aya mabuye bigatuma ubukungu bw’igihugu buhungabana ndetse bikaba byaca intege  abandi bashoramari bifuza gucuruza amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Misago  yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo akorererwe iperereza ku cyaha cye.

Src:Police

Related posts

Covid-19 itagira umuti n’urukingo abayikira bakizwa niki?

Emma-marie

‘Turava mu birindiro byacu tujye hehe?’ – M23

Emma-Marie

Leta y’Amerika yasabwe gushyira ‘Igitutu’ ku Rwanda kubera Rusesabagina

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar