Image default
Amakuru

Uko wafasha abana kudaterwa ubwoba n’ibyo babona mu makuru

Amakuru ateye ubwoba aba ari ahantu hose, haba kuri tereviziyo, terefone, tabureti ndetse no kuri za mudasobwa kandi ayo makuru n’abana baba bayareba. Muri iyi nkuru turagaruka ku cyo umubyeyi/umurezi w’umwana yakora ngo amurinde guterwa ubwoba nibyo abona mu makuru.

Abana benshi baterwa ubwoba n’ibintu bibi babona mu makuru. Hari abana batavuga uko biyumva iyo bamaze kureba amakuru ateye ubwoba, ariko burya amakuru nk’ayo arabangiza cyane.  Barushaho guhangayika iyo babona ababyeyi babo na bo ayo makuru yabateye ubwoba.

Inkuru dukesha ‘Réveillez-vous’ ivuga ko abana bashobora kudasobanukirwa ibyo babona mu makuru. Urugero, hari abahita bumva ko ibyo babonye bizaba no ku miryango yabo. Nanone iyo abana bakiri bato bongeye kureba ayo makuru, bumva ko ibyo bintu byongeye kuba.

Abana ntibamenya niba amakuru babonye ari ukuri cyangwa niba ari ugukabiriza. Ntibashobora kumenya ko hari ibitangazamakuru biba bishaka ko abantu benshi babikurikira, kugira ngo byiyinjirize amafaranga menshi. Ubwo rero hari ibishobora gukabiriza amakuru kugira ngo abantu bage bayareba kenshi.

 Wakora iki ngo urinde abana bawe guhangayikishwa n’amakuru?

Mbere na mbere, abana baba bagomba kumva bafite umutekano mu muryango, mbere y’uko bahura n’ibintu biteye ubwoba. Ibyo bizatuma kubafasha bikorohera nibahura n’ikintu kibahahamura.

Jya ubarinda amakuru mabi. Ibyo ntibishatse kuvuga ko abana bawe batagomba kumenya ibibera mu isi. Icyakora si byiza ko bumva amakuru ateye ubwoba inshuro nyinshi.

Jya ubatega amatwi wihanganye, kandi wishyire mu mwanya wabo Niba umwana wawe adashobora kukubwira ibyo yabonye, uge umusaba kubishushanya. Mu gihe uganira na we ku bintu yabonye byamuteye ubwoba, jya ukoresha amagambo yoroheje kandi wirinde kuvuga buri kantu kose ku byabaye.

Jya ufasha umwana wawe kudahangayikishwa cyane n’ibyo abona mu makuru

Urugero, hari igihe umwana yumva amakuru avuga ibyo gushimuta abantu, akumva ko ibyo ari ibintu bibaho kenshi. Bwira abana bawe ingamba wafashe kugira ngo ubarinde. Nanone, jya uzirikana ko iyo abanyamakuru bavuze inkuru ziteye ubwoba, ari uko ziba zidasanzwe.

Abana baratandukanye. Umwe ashobora kuba yihanganira ibintu undi bikamugora. Hari nubwo abantu bashobora gutekereza ko ukabya kurinda umwana wawe, icyakora ibyo ntibikakubuze kumwitaho. Muge mwunga ubumwe mu muryango kuko bizatuma umwana wanyu yumva afite umutekano.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ikibuye cya rutura cyahushije Isi

Emma-Marie

Impuruza ku bakoresha ibinyabiziga mu Mijyi yo mu Rwanda

Emma-Marie

Huye: Akanyamuneza ni kose mu baturage nyuma y’ivugururwa rya Stade Mpuzamahanga ya Huye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar