Image default
Amakuru

Perezida Kagame yishimiye ko umuco wo gushima no gusengera Igihugu ugikomeje

Mu masengesho ngaruka mwaka yo gusengera igihugu azwi nka ‘‘National Prayer Breakfast’ ategurwa n’Umuryango ‘Rwanda Leaders Fellowship’  yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga tariki ya 28 Werurwe 2021, Parezida Kagame yashimye ko umuco wo gushima no gusengera Igihugu ugikomeje.

Yagize ati “Abagize Rwanda Leaders’ Fellowship,
Abari hirya no hino mu gihugu,
Mbanje kubasuhuza.

Nishimiye ko umuco wo gushima no gusengera Igihugu cyacu ugikomeza, no muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

N’ubwo guhangana na cyo bidutwara igihe kinini, birakwiye ko dufata uyu mwanya tugasengera Igihugu cyacu.

Dufite byinshi byo gushimira.

Turashimira cyane cyane ko Abanyarwanda twese dufatanyije n’abayobozi bacu, twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z’iyi ndwara.

Twishimiye kandi inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID-19 tukongera kubaka ubukungu bw’Igihugu cyacu.

Nk’abayobozi rero, guhura dutya, ni umwanya mwiza wo gutekereza ku nshingano zacu no kongera imbaraga, ubushake n’uburyo byo gukomeza gukorera Abanyarwanda.

Ntawashidikanya ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda, cyane cyane abasanganywe intege nke.

Ibyo dukora byose rero, tugomba kubikora tuzirikana buri gihe ko tubikorera abo dushinzwe.

Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry’uyu munsi ritwongera imbaraga n’ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze Igihugu cyacu ku rwego twifuza.

Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho, kandi neza, tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje. Uwo ni wo mugisha twifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Image

         Rev Dr Rutayisire Antoine

Mu nyigisho ya Rev Dr Rutayisire Antoine, yavuze ku “Ubuyobozi buzana impinduka mu bihe bigoye” yifashishije ijambo ryanditse mu Kuva 14, avuga ko umurimo w’umuyobozi ar’ukuzana impinduka.

Yagize ati: “Umuyobozi Akwiye guha abo ayoboye icyizere akavugana nabo. Nk’Umuyobozi ukwiye kwizera ko ni ubwo ibibazo bihari, ko Imana izazana ibisubizo. Umuyobozi kandi akwiye kwiga gutuza, wegera Imana ukayibwira Byose.

Image

  Ambassadors of Christ of Choir yaririmbye muri aya masengesho

iriba.news@gmail.com’

 

 

 

 

Related posts

Icyerekezo cyacu gishingiye ko utsinze atiharira ahubwo asaranganya imyanya n’abandi-FPR Inkotanyi

Emma-Marie

Abantu 55 bishwe n’imvura hirya no hino mu gihugu

Emma-marie

Abamotari 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar