Image default
Abantu

Kigali: Abagacyekwaho gukubita no kwambura umugore ucuruza M2u bafashwe

Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo babiri bacyekwaho gukubita no kwambura Tuyisenge Jeannette ucuruza M2U, i Remera ku wa 23 Gashyantare 2020.

Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwayo rwa Polisi riragira riti “Turamenyesha ko ku bufatanye na RIB twataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga. Aba bombi bakubise ndetse bambura Tuyisenge Jeannette, i Remera ku wa 23 Gashyantare, 2020.”

Mu gitondo cyo ku itariki 25 Gashyantare 2020 ku mubuga nkoranyambaga hatangiye gusakara amashusho agaragaza Tuyisenge Jeannette yambaye umwabaro w’abacuruza M2U, yinjiye mu gikari cy’inzu, abagabo babiri bamusangayo batangira kumuhondagura barangije baramwambura bamusiga ari intere. Aya mashusho akimara gusakara, abantu batandukanye babinyujije ku rukuta rwa Twitter rw’umunyamakuru Samuel –Baker Byansi, bahise basaba inzego zishinzwe umutekano gukurikirana aba bagabo bakoze iki gikorwa bakabihanirwa.
Iribanews

Related posts

Wari uziko Umwamikazi Elizabeth II yizihiza isabukuru 2 mu mwaka?

Emma-Marie

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barafunze

Emma-Marie

Gatsibo: Haravugwa umusore wapfiriye mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar