Image default
Politike

2019-2020: Umwanzi wacu yaduhaye impano nziza–Gen Mubarak Muganga

Gen. Mubarak Muganga, yavuze ko mu mpera z’umwaka wa 2019 no mu ntangiriro za 2020, umwanzi yatanze impano “cadeau” nziza, agaruka ku rupfu rwa Lt Gen Sylvestre Mudacumura, umuyobozi w’igisirikare cy’umutwe wa FDLR kizwi nka FDLR-FOCA, itabwa muri yombi rya Herman n’abandi basaga 300.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, Gen. Mubarak Muganga, mu nama yahuje abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, inzego zishinzwe umutekano hamwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali tariki ya 26 Gashyantare 2020 kuri Stade ya Kigali, yagarutse cyane ku mutekano n’uruhare rwa buri munyarwanda mu kuwubungabunga.

Ati “Nababwira ko dutekanye cyane kandi tumeze neza umwanzi wacu yaduhaye impano nziza cyane isoza umwaka itangira nundi. Abitwa ba Mudacumura bose bari iyo ngiyo barafumbira amashyamba ya Congo nta kundi twabigenza[…]Ubu hariya bita ku Mukamira hari abagera kuri 350 n’abandi bifuzaga kuba baduteza umutekano mucye.”

Yakomeje avuga ko intambara zose zigira impamvu, ariko iyo aba bifuzaga nta mpamvu yari ifite. Ati “Abo bavandimwe bandi nta mpamvu bafite keretse bavuga ngo bararwanya Girinka, uburezi kuri bose, ubudehe. Twe turi mu bisubizo, ariko kuvuga gusa ngo njyewe nzaza aruko ubwoko runaka buvuye mu Rwanda izo ni inzozi mbi n’Imana ntiyazemera.”

Yagarutse kuri Mudacumura ati “Uwo mu Gen sinzi ko mwamubonye ariko nziko mukunda kureba biba biri kuri za youtube, amasasu yari yaramushiranye yarasigaje ikiyiko niba ari ikiyiko niba ari ikanya. Uriya buriya aba arutwa na kaporali wacu dufite aha ngaha.”

Gen Mubarak yakomeje avuga ko hari abahoze ari abayobozi mu mitwe y’inyeshyamba zifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagera kuri 350 bazanywe mu Rwanda.

Ati “Harimo n’uwitwa Herman umwe wari warasimbuye Sankara ariwe muvugizi wa FLN ubu aravugira ku Mukamira ngirango niho atangira amakuru. Ukuntu yajyaga avuga ko azatumara rwose[…]ubu ari ku Mukamira turimo kugabura torondora. Ariko nirwo Rwanda, bagakora nabi tukabakorera neza.”

Yakomeje ababwira no ku cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye kigaragaza ko Umunyarwanda azaba yinjiza nibura amadorari 4000 ku mwaka muri 2035, ndetse ku buryo azaba ageze mu bihumbi 12 mu mwaka wa 2050. Kugirango ibi bigerweho, abamotari basabwe gukorana umurava, kubungabunga umutekano kandi bakibuka kwizigamira.

Iribanews.

 

 

Related posts

Rwongeye kwambikana hagati ya M23 n’Ingabo za Leta ya Congo

Emma-Marie

Rwanda: Umubare w’abana bagwingiye waragabanutse

Emma-marie

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’Igihugu n’irya EAC yururutswa hunamirwa Benjamin Mkapa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar