Image default
Politike

Niger: Abanyarwanda bahimuriwe bahawe iminsi irindwi ngo bashake iyo bajya

Leta ya Niger yahaye iminsi irindwi abanyarwanda umunani ngo babe bavuye ku butaka bwayo nyuma yo kwimurirwa muri icyo gihugu mu ntangiriro za kuno kwezi ku bwumvikane n’umuryango w’abibumbye ONU.

Bose uko ari umunani ni abasanzwe ari ari abere naho abandi bakarangiza igifungo cyabo muri gereza y’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania.

Abo ni Protais Zigiranyirazo, François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. Bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside.

Bari bahoherejwe muri Niger muri uku kwezi hakurikijwe amasezerano ico gihugu cyagiranye na ONU mu kwezui kwa 11.

Bari bamaze imyaka bacumbikiwe na ONU i Arusha.

Itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Niger, BBC Gahuzamiryango yaboneye kopi, rivuga ko “ku mpamvu za dipolomasi”, abo “birukanwe burundu ku butaka bwa Niger harimo no kubuzwa mu buryo buhoraho kuhaba”.

Protain Zigiranyirazo umwe mu banyarwanda birukanwe na Niger

Ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri, Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye (ONU/UN) Valentine Rugwabiza yabwiye akanama k’umutekano ka ONU ko “rutunguwe no kutamenyeshwa” na Niger cyangwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe na ICTR, ibyo kwimurirwa muri Niger kw’Abanyarwanda 8 muri 9 bari bari i Arusha.

Rugwabiza yasabye ko u Rwanda ruhabwa umucyo ku buryo bimuriwemo muri Niger, uko bazahaba n’uzatanga amafaranga yo kubabeshaho.

Ati: “Twizeye ko Niger izakora inshingano yayo yo gutuma nta n’umwe muri abo 9 ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano byagize uruhare mu mutekano mucye no kutagira ituze kw’akarere k’ibiyaga bigari mu gihe cy’imyaka za mirongo ishize”.

BBC Gahuzamiryango yagerageje kuvugana na ONU, kugeza ubu ntibirashoboka Ariko BBC Gahuzamiryango yabonye kopi y’amasezerano hagati ya ONU na leta ya Niger, yashyizweho umukono ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Agaragaza ko muri abo barebwa na yo hiyongeraho na Jérôme-Clément Bicamumpaka, wabaye Minisitri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda muri leta yiswe iy’abatabazi mu 1994.

Aya masezerano ateganya ko Niger ibaha ibyangombwa bibaranga nk’abatuye igihugu mu buryo buhoraho. Buri muntu muri bo, ONU ikamuha amafaranga y’inshuro imwe yo kumutunga angana n’amadolari y’Amerika 10,000 (agera kuri miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda). ONU kandi ikabarihira amafaranga y’icumbi yo mu mwaka wabo wa mbere muri Niger, nyuma yaho bakazajya bimenya.

Muri ayo masezerano hanagaragaramo ko leta ya Niger “itoherereza cyangwa ngo isubize mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose abantu barekuwe [bavugwa muri aya masezerano] cyangwa babaye abere u Rwanda cyangwa iyindi Leta” ngo babe baburanishwa ku byaha nk’ibyo baburanishijwe muri ICTR.

Iby’ibanze wamenya kuri bo
  • Protais Zigiranyirazo: Zigiranyirazo, ni muramu wa Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda. Ni musaza wa Agatha Kanziga, umugore wa Habyarimana. Uyu mugabo bahimbaga “Z”, bivugwa ko yari afite ububasha bwinshi. Yabaye Perefe wa Ruhengeri igihe kirekire. Mu mwaka wa 2008 yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ku byaha bya jenoside, nyuma mu bujurire mu 2009 aba umwere.
  • Majoro François-Xavier Nzuwonemeye: Yari akuriye umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance), akaba akomoka mu cyari Kigali Ngari.
  • André Ntagerura: Yabaye Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho muri leta yiswe iy’abatabazi mu 1994. Yarezwe ibyaha bya jenoside mu rubanza rwitiriwe Cyangugu, ariko aza kugirwa umwere mu mwaka wa 2006.
  • Prosper Mugiraneza: Yabaye Minisitiri w’abakozi ba leta. Yahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko rwa Arusha, ariko aza kubihanagurwaho mu bujurire mu mwaka wa 2013.
  • Lt Col Anatole Nsengiyumva: Yari umukuru w’ingabo muri Perefegitura ya Gisenyi.
  • Col Alphonse Nteziryayo : Yahoze ari Perefe wa Butare.
  • Lt Col Tharcisse Muvunyi: Yabaye umukuru w’icyahoze ari ishuri ry’abasirikare bato ryo mu mujyi wa Butare, ryitwaga ESO (École des Sous-Officiers).
  • Kapiteni Innocent Sagahutu: Yari yungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance).

Innocent Sagahutu, umwe mu barebwa n’iyo ngingo ya Niger, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko nta handi hantu bafite ho kwerekeza kuko nta byangombwa bafite.

BBC Gahuzamiryango yagerageje kuvugana na ONU ku cyo ivuga kuri iki cyemezo cya Niger, kugeza ubu ntibirashoboka.

SRC:BBC 

Related posts

U Burundi bwashyirikije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN

Emma-Marie

U Rwanda rwatangiye gukoresha robo mu guhangana na COVID19

Emma-marie

Ntibikwiriye kugereranya urupfu rwa Yezu n’urupfu rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar