Image default
Ubutabera

Uwunganira Kabuga ati ‘ndabona yasinziriye’ umucamanza ati ‘ndabona akanuye’

Mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, Me Altit yabwiye umucamanza ko abona umukiliya we yasinziriye, umucamanza ati ‘ndabona akanuye’.

Mu Rugereko rw’i La Haye mu Buholande, umutangabuhamya w’umugore, wahawe izina rya KAB053 mu kurinda umwirondoro we, ndetse isura ye igahishwa n’ijwi rye rigahindurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ari mu batanze ubuhamya mu rubanza rwa Kabuga.

Yavuze ko yari mu ishyaka rya PL mu gihe cya jenoside ndetse ko yiciwe bamwe mu bo mu muryango we muri jenoside, yavuze ko yabonye Kabuga kuri televiziyo y’igihugu, ari muri mitingi (inama) z’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi.

Ngo mu guha ikaze Kabuga, yavuzwe ko ari “umuterankunga ukomeye w’Interahamwe…”, nkuko byavuzwe mu rukiko.

Umunyamategeko Altit yabajije KAB053 ku nshuro imwe yo mu 1993, muri ebyiri avuga ko yabonyemo Kabuga kuri televiziyo, aho ngo yari ari kumwe n’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana.

Mu ibazwa rye n’abashinjacyaha ryo mu kwezi kwa gatandatu mu 2011, avuga ko Kabuga, mu gice cy’ijambo ryo muri iyo mitingi yo mu Ruhengeri, yemeye ko azagurira Interahamwe imyambaro iziranga (uniformes) kandi ko Habyarimana yavuze ko we “azamanuka” hamwe na zo, ibyo uwo mutangabuhamya icyo gihe yavuze ko bisobanuye kujya kwica abatutsi.

Altit yamubajije niba igihe yabonaga Perezida Habyarimana kuri televiziyo, ari na bwo ayo magambo yavuzwe. Asubiza ko ari icyo gihe, kuko KAB053 we atari yagiye muri iyo mitingi.

Altit yanamubajije niba uko kujya guhiga abatutsi aho bari hose bakicwa ari uko we yabyumvise mu mvugiro yabyo (contexte).

Yasubije ko umuntu wese wari ukurikiye iryo jambo, byari bisobanuye kwica abatutsi, ko n’ikimenyimenyi ari uko batangiye kwicwa mbere cyane yuko jenoside itangira.

Kuri iyi ngingo, Altit yabwiye umucamanza ukuriye iburanisha Iain Bonomy ko abona Kabuga yasinziriye, nyuma y’amasegonda Bonomy asubiza ko abona Kabuga “akanuye” noneho.

Gusa igihe cyari giteganyijwe cy’iburanisha cyari kirangiye, umucamanza Bonomy avuga ko rizakomeza ku munsi w’ejo ku wa kane, hakomeza kumvwa KAB053.

Tubibutse uwo Kabuga ari we 

Umuherwe wo mu bwoko bw’Abahutu wabarirwaga umutungo wa za miliyoni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Kabuga yavukiye mu cyari komine Mukarange mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko ubukire bwe bwatangiriye mu bikorwa birimo n’ubuhinzi bw’icyayi mu majyaruguru y’igihugu. Nyuma yabaye umushoramari mu bushabitsi butandukanye mu Rwanda no mu mahanga.

Yari bugufi bw’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana. Ndetse yari bamwana w’uwari Perezida Habyarimana.

Kabuga w’imyaka 85, ashinjwa kandi kuba yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura by’Abahutu b’abahezanguni.

Nyuma ya Jenoside , ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi, yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida Daniel Toroitich arap Moi, abifashijwemo no kwiyoberanya yabaye mu bihugu bitandukanye nko mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa ndetse no mu Busuwisi.

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

iriba.news@gmail.com

Related posts

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga yabajijwe niba aho yari atuye hari abakoranaga n’Inkotanyi

Emma-Marie

Ishimwe Dieudonné ‘Prince Kid’yagejejwe imbere y’Urukiko

Emma-Marie

“Amadolari 900 Rusesabagina yatanze siyo yatera igihugu keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri”  

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar