Image default
Ubutabera

“Amadolari 900 Rusesabagina yatanze siyo yatera igihugu keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri”  

Saa tatu n’iminota 30, Paul Rusesabagina, yari ageze ku Rukiko  rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birimo iby’iterabwoba akurikiranyweho, umwunganizi we hari aho yagize ati “Amadolari 900 Rusesabagina yatanze siyo yatera igihugu keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri”

Rusesabagina w’imyaka 66 yazanywe n’imodoka ya RIB itwara abafungwa, yari acungiwe umutekano ku buryo bukomeye. Abanyamakuru ndetse n’abandi bitabiriye iburanisha, bose babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus, uwemerewe kwinjira yabanzaga kwerekana icyemezo cy’uko nta bwandu afite.

Urukiko rwatangiye rusoma umwirondoro wa Rusesabagina, abajijwe niba umwirondo basomye ari uwe, yasubije ati “niwo cyane”.

Umucamanza yasomye ibyaha akekwaho, amubaza niba yabyumvise, undi asubiza ati “nabyumvise”. Urukiko rwavuze ko aregwa ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba mu nyungu za politiki, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambanira no gushishikariza gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba n’ibindi.

Me Rugaza David yatangiye avuga ko hari imbogamizi bafite, avuga ku bubasha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Yavuze ko urukiko rw’aho umuntu yari atuye arirwo rufite mu nshingano kuburanisha imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yavuze ko mu 2004 ubwo Paul Rusesabagina yageraga mu Rwanda, yaguze ikibanza i Nyarutarama, ahitamo ko ariho azajya abarizwa.

Yavuze ko Nyarutarama iri mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, bityo ko ariho yari akwiriye kujya kuburanishirizwa aho kuba mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Me Rugaza yavuze ko amadolari 900 Rusesabagina yatanze atari amafaranga yatera igihugu, keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri kandi nabwo ngo ntabwo yumva ko buri wese yabona icyo arwanisha. Me Rugaza yavuze ko nta na rimwe Rusesabagina yigeze akandagira ku butaka bw’u Rwanda ku buryo yakekwaho uruhare mu byaha byabaye mu 2018. Yavuze ko kuva mu 1996 kugera mu 1999, Rusesabagina nta bwenegihugu yari afite, ndetse icyo gihe ibyangombwa yakoreshaga byari ibyo yari yarahawe na Loni.

Mu 1999 nibwo ngo yahawe ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ndetse ko uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo budakurikiranwa ku muturage w’ikindi gihugu uri mu mahanga.

Me Rugaza yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje inama yakoresheje muri Amerika, yavuze ko nk’umuturage w’u Bubiligi, ndetse ko igihugu cye cyarebye ibyo yavuze kigasanga ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, buravuga buti ntacyo tumukurikirana nk’umubiligi.

Yavuze ko FBI nayo muri Amerika yamuhamagaye, igasanga inama yakoreshaga ari izishingiye ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo nk’umuturage. Yavuze ko mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda ryo mu 2012 rigaragaza ko nta cyaha na kimwe Rusesabagina akwiriye kuba akurikiranwaho kuko ibyo yakoze ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Umwunganizi we yakomeje avuga ko inyito y’ibyaha byashinjwe Rusesabagina atariyo kuko aryozwa ibyaha bishinjwa andi mashyaka atari aye, avuga ko buri wese akwiye kwirengera ibyo yakoze.

Umushinjacyaha yabiteye utwatsi

Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina adashobora gutandukanywa n’ibikorwa bya FLN kuko nawe ubwe yigeze kuvuga ko abyicuza ubwo yabazwaga. Yavuze ko Rusesabagina atigeze atanga amafaranga nk’umugiraneza, avuga ko mu magambo ye ubwo yabazwaga yagize ati “nafashije FLN ibihumbi 20 by’ama-euro”, kandi ngo iyo FLN ntiyari umuryango w’abagiraneza.

Umushinjacyaha yavuze ko ku ngingo y’uko urukiko rudafite ububasha, yavuze ko nta shingiro ifite kuko itegeko ryerekeye ububasha bw’inkiko, inkiko z’ibanze arizo zifite ububasha ku kuburanisha ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yavuze ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bityo ko ariho akwiriye kuburanishirizwa.

Ku cyo kuba Rusesabagina yarubatse i Nyarutarama, Umushinjacyaha yavuze ko kuba yarahaguze bitavuga ko ahatuye cyangwa se ko ariho yafatiwe.

Ati “Ntabwo bivuze ko ariho yari atuye ubwo yafatwaga, nta nubwo ariho yafatiwe”. Yavuze ko mu gihe cy’ibazwa, Rusesabagina yavuze ko atuye mu Bubiligi.

Ku cyo Me Rugaza yavuze ko Rusesabagina ari mu rukiko nk’Umubiligi, Umushinjacyaha yavuze ko mu ibazwa rye yemeye ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ndetse ko umuntu wese ukoze icyaha mu ifasi y’u Rwanda agomba kugikurikiranwaho hatitawe ku bwenegihugu bwe, ibikorwa bigize ibyaha Rusesabagina akekwaho, inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kubimukurikiranaho.

Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina yemeye ko ibikorwa akekwaho yabikoze nk’umunyarwanda, ndetse ko nta gitangaza kirimo kuba umunyamahanga yakurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina afite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo, ariko mu gihe umuntu agiye kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo, akagaragaza ko umutwe wa FLN ushamikiye kuri MRCD yari abereye Perezida watangiye imirwano mu Rwanda, bidakwiye kwitwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Ikindi kandi ngo kuba Rusesabagina yemera ko hari amafaranga yatanze atera inkunga FLN, ayo mafaranga agamije kwica abanyarwanda bidakwiriye kwitwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo cyangwa se gutera inkunga abantu bashaka kwica abanyarwanda.

Rusesabagina yemeye ko yafashije FLN, ati “Mbisabiye imbabazi”

Yagize ati “Mu bibazo nabajijwe, ibyo nasubije ‘Yego’ ntabwo ari byinshi, ariko icyabazaga ngo ‘wafashije FLN’! Naravuze nti ‘Yego’ nafashishije FLN ibihumbi 20 by’amayero”.

Rusesabagina avuga ko atigeze atuma uwo mutwe gukora ubwicanyi, kandi ko mu byaha 13 aregwa hari ibyo atemera.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyaha 13 Rusesabagina aregwa bubishingira ku buhamya bw’abantu, ku nyandiko zitandukanye ndetse n’ibyo uregwa yihamiriza ubwe.

Buvuga ko amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa bya FLN, MRCD ya Rusesabagina yayanyuzaga kuri konti y’Umunyekongo witwa Baroka Christian hakoreshejwe uburyo bwa Western Union.

Umubitsi wa MRCD witwa Munyemana Eric hamwe n’uwitwa Ingabire Odette, bagaragazwa mu nyandiko z’ibigo bya Western Union na Money Gram, ko ari bo bohererezaga amafaranga FLN na Callixte Nsabimana wavugiraga uwo mutwe ari mu birwa bya Comores.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwahawe amakuru na Polisi yo mu Bubiligi yasanze muri mudasobwa ye, mu byo yivugira, mu nyandiko z’ibigo byohereza amafaranga mu mahanga, no mu buhamya n’inyandiko-mvugo bya Nsabimana Callixte.

Ibirego kandi bishingirwa ku buhamya bw’abarokotse ibitero bya FLN i Nyaruguru na Nyamagabe ndetse n’ubw’abana 82 babwiye ubushinjacyaha uburyo binjijwe muri FLN.

Ibirego kandi birashingirwa ku bivugwa n’ibitangazamakuru byo kuri internet (murandasi) birimo radio yitwa ‘Ubumwe’ ikorwaho n’uwitwa Mukashema Esperance, “Rusesabagina akaba amuhemba amadolari 300 buri kwezi”.

Nyuma yo kumva ko FLN yishe abantu i Nyaruguru na Nyamagabe, Rusesabagina yagize ati “Mbisabiye imbabazi, nsabye imbabazi iyo miryango ndetse n’igihugu muri rusange”.

Nyuma yo kumva ubushinjacyaha burega Rusesabagina runamusabira gufungwa by’agateganyo, ndetse n’abamwunganira bamusabira kuburana adafunzwe ku mpamvu z’ubuzima bwe butameze neza, urukiko rwatangaje ko ruzabifataho umwanzuro ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, saa munani z’igicamunsi.

SRC:RBA

Iyi nkuru turacyayikurikirana….

 

Related posts

U Bufaransa: Urukiko rwategetse ko Félicien Kabuga azoherezwa i Arusha

Emma-marie

Umushinwa washijwaga gukubita abantu yabashyize ku ngoyi yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Emma-Marie

Twahirwa Séraphin yahaga Interahamwe ‘Amapeti’ nk’aya gisikare-Ubuhamya

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar