Image default
Ubutabera

U Bufaransa: Urukiko rwategetse ko Félicien Kabuga azoherezwa i Arusha

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwanze ikirego cya Félicien Kabuga gisaba gutesha agaciro icyemezo cy’izindi nkiko zategetse ko yohererezwa urukiko mpuzamahanga rwa ONU i Arusha.

Uru rukiko rwategetse ko ashyikirizwa urukiko mpuzamahanga, nk’uko biri mu mwanzuro w’urukiko BBC yaboneye kopi.Mu rukiko mu kwezi kwa gatanu Kabuga w’imyaka 85 nk’uko bivugwa n’urukiko, (ariko we avuga ko afite 87), ibyaha aregwa yabyise “Ibinyoma”.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Urukiko rusesa imanza rwatesheje agaciro zimwe mu mpamvu zatanzwe n’uruhande rwa Kabuga zirimo uburwayi.

Uruhande rwa Kabuga ntacyo ruratangaza ku mwanzuro w’uru rukiko.

Ruvuga ko kuba uyu uregwa ibyaha bya jenoside yarashakishijwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu myaka irenga 15 ishize, akwiriye guhabwa urwo rukiko.

Uru rukiko rwashimangiye ko inkiko zabanje zaragaragaje neza ko nta ngingo y’amategeko ibangamira kohereza Kabuga muri gereza y’urukiko rwa ONU i Arusha.

Umwanzuro w’urukiko ruri hejuru y’izindi mu Bufaransa nta handi ujuririrwa mu nkiko zaho.

Ubucamanza bw’Ubufaransa bufite igihe kigera ku kwezi ngo bwohereze uregwa mu rukiko rwa ONU.

Urukiko rwavuze iki?

Urukiko rusesa imanza rwavuze ko tariki 29/04/2013 urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpanabyaha rwa Arusha, rwatanze ku bihugu byose ‘manda’ yo gufata Kabuga no kumushyikiriza urwo rwego.

Urukiko ruvuga ko ibyo bituma Ubufaransa bwemera ingingo za ONU zashyizeho urwo rukiko bufite inshingano yo kubahiriza ibyo rusaba.

Kabuga yafashwe tariki 16 z’ukwezi kwa gatanu muri uyu mwaka i Asnières sur Seine mu nkengero za Paris.

Ku ngingo y’amagara ya Kabuga, urukiko rwavuze ko inkiko zabanje zerekanye ko, mu kubazwa gutandukanye yakorewe, hari umusemuzi kuko uregwa atavuga igifaransa, nta bimenyetso bibangamiye uburenganzira bwa muntu ku magara ye igihe yaba yohererejwe urwego rwamusabye.

Uru rukiko rwavuze ko ingingo y’uruhande rw’uregwa ivuga ko yafashwe ibipimo bya ADN binyuranyije n’amategeko, nta shingiro ifite kuko “byakurikije amategeko agenga gupima hagamijwe kwemeza umwirondoro w’uwafashwe ukekwaho ibyaha”.

Uruhande rw’uregwa rwari rwatanze ingingo y’ibyago biri mu kumuvana mu Bufaransa mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 no kumujyana aho atizeye ubuvuzi muri Tanzania.

Aha urukiko rusesa imanza rwavuze ko tariki 20/05/2020 umushinjacyaha wa ruriya rwego rw’i Arusha yizeje ko urwo rwego “ruzita ku buzima bwe”.

Uru rukiko ruvuga ko rwemeje ibyavuzwe n’urukiko rw’ubujurire ko “nta cyemezo cya muganga kibuza ko afungwa cyangwa yakoherezwa” ahandi.

Ku mpungenge z’uruhande rw’uregwa ko urwego rw’i Arusha rushobora kumwohereza mu Rwanda kuko hari abandi rwahohereje uru rukiko ruvuga ko “nta kimenyetso cyangwa ingingo yashingirwaho yemeza” ibyo.

Related posts

Mateke yagarutsweho mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba FDLR

Emma-marie

Karasira Aimable ntiyaburanye

Emma-Marie

Phocas Ndayizera na Ntamuhanga Cassien bakatiwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar