Umuhanzi John Legend n’umugore we w’umunyamideri Chrissy Teigen bari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha umwana wa gatatu ataravuka.
Mu butumwa banyujije ku nkuta zabo za Twitter, umunyamideli Chrissy Teigen n’umugabo we John Legend umunyamuziki wakuzwe mu Rwanda mu ndirimbo nyinshi zirimo “All of me” bagize bati: “Dushenguwe no kumva agahinda kadasanzwe, ibyo twajyaga twumva bibaho, ariko ntabwo twigeze tugira ibyago bisa nk’ibi”.
Hari hashize iminsi Chrissy, uzwi cyane nk’umunyamideli, ashyizwe mu bitaro kubera kuva cyane, aho yatewe amashashi menshi y’amaraso, ariko umwana yari atwite ntiyabasha kubirokoka.
BaChrissy teigen yakomeje agira ati “Ntitujya duhitamo amazina twita abana bacu bataravuka, ubundi tubikora tukimara kuva mu bitaro dutahanye uruhinja. Ariko uyu twari twatangiye kumuhamagara “Jack” tukimara kumenya ko ari mu nda. Azakomeza kuba Jack wacu, yarwanye urugamba rutoroshye ngo abe mu muryango wacu, niyo mpamvu azakomeza kuba uwo mu muryango wacu iteka ryose”.
Bakomeje bavuga ko muri ibi bihe bigoye bagiye kunamira umwana wabo, bakarira, bagakundana cyane kugira ngo bazabivemo baruhutse. Chrissy na John Legend basanzwe bifitanye abana babiri barimo umukobwa w’imyaka 4 witwa Luna, n’umuhungu w’imyaka 2 witwa Miles.
BUrupfu rw’umwana wabo bari bamaze ukwezi kumwe gusa bamenye ko Chrissy atwite rwabashenguye bikomeye, inshuti zabo zirimo ibyamamare ndetse n’abandi bantu bakomeye muri Leta Zunze nka Ubumwe z’Amerika nka Oprah winfrey bakaba bakomeje kuboherereza ubutumwa bwo kubihanganisha.
Iriba.news@gmail.com