Image default
Ubuzima

Kayonza: Bamwe mu bagore babyarira mu rugo no ku nzira

Mu mezi atatu ashize, ababyariye kwa muganga  bari ku gipimo cya 62%, abandi bakaba babyarira mu rugo kubera gutinya urugendo rurerure bakora bajya ku Kigo Nderabuzima cya Cyarubare.

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Kabare bavuga ko kuba bamwe mu bagore batwite bo muri aka gace byarira mu rugo bidaterwa n’uko abajyanama b’ubuzima batuzuza inshingano zabo, ahubwo ngo biterwa n’imbogamizi zitandukanye zirimo urugendo rurerure rugana ku kigo nderabuzima hamwe n’ikibazo cy’amikoro.

Umujyanama w’ubuzima Mahoro Dative , yabwiye Iriba news ati “Ntabwo arukuvuga ko twebwe abajyanama b’ubuzima tudakora ahubwo hari imbogamizi tubona, ababyeyi bamwe baracyafite ubushobozi bucye kugirango afate urugendo rw’amasaha ane agenda n’amaguru ntafite inyoroshya ngendo, agenda n’amaguru ya masaha ane abyarire mu nzira”.

Uwamaliya Dina ni umwe mu bagore bo muri uyu murenge wabyariye mu rugo. Ati “Nabyaye mu bya bihe corona yageraga mu Rwanda bimeze nabi ibintu byose byarahagaze. Kubera ko ikigo nderabuzima kiri kure cyane sinari kubasha kugerayo kandi nzi n’abandi bagenzi bajye babyariye mu rugo muri ibi bihe bya corona na mbere yaho”.

Hubatswe inzu y’ababyeyi yitezweho gukemura ikibazo cy’ababyariraga mu rugo

Inzu y’ababyeyi ya Cyarubare yuzuye ku bufatanye bw’akarere ka Kayonza n’umuryango ‘Partners  in health  inshuti mu buzima’ yitezweho gukemura ikibazo cy’ababyariraga mu rugo no mu nzira.

Umwe mu babyeyi babiri babimburiye abandi kubyarira muri iri byariro yagize ati «Iyi nyubako itaraboneka benshi mu bagore bo muri aka karere babyariraga mu rugo kuko wasangaga na hariya hepfo aho twabyariraga hari ahantu hato cyane nta bwisanzure bwari buhari ».

Ibi binashimangirwa n’umujyanama w’ubuzima Mahoro uvuga ati “Ahantu hari ibyariro ry’ababyeyi hari aga ‘salle’gato cyane ku buryo bamwe twahazanaga wasangaga babyinubira bakanabibwira abandi, bati aho kugirango mbyarire hariya muri tegereza birutwa nuko natinda hano (mu rugo) nkagenda inda yahiye. Dufite amahirwe y’uko ababyeyi noneho bagiye kujya bitabira kuko bazaba bafite aho bisanzurira”.

Mubiligi Joel, Umuyobozi wa Partners in health mu Rwanda(Executif country director ) yizeye ko iyi nyubako izafasha mu kugabanya umubare w’ababyarira mu rugo, ariko ngo haracyari urugendo rw’ubufatanye no mu zindi gahunda z’ubuzima.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwasabye abakozi ndetse n’ abajyanam b’ ubuzima kongera imbaraga mu kuzamura ibipimo by ubuzima bikiri  hasi, ababyarira kwa muganga baracyari kuri 62% muri uyu murenge wa Kabare mugihe ku rwego rw’akarere ari 94% ,  kuboneza urubyaro  biri ku gipimo cya 49% ,n ibindi

Murenzi Jean Claude ni umuyobozi w’akarere  ka Kayonza yagize ati «Abantu babyarira kwa muganga muri uyu murenge biracyari hasi ariko hari n’izindi service zizatangirwa aha ngaha harimo gupima ababyeyi batwite, gupima abana ibijyanye n’imirire[…]iyi nyubako ubwo yabotse icyo dusaba abaturage nukugirango izagere ku ntego zayo nizo service zihatangirwa ».

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko mu Rwanda, mu mwaka habyara abagore bari hagati y’ibihumbi 350 n’ibihumbi 380, ababyarira kwa muganga bakaba bagera kuri 90%.

Emma-Marie Umurerwa

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Karongi: Barishimira impinduka nziza mu mibereho y’abana

Emma-marie

Kigali: Mu bamotari hagaragayemo abanduye Coronavirus

Emma-marie

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bifuza ko n’abaganga bamenya ururimi rw’amarenga

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar