Abaturage batuye mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi baravuga ko hari impinduka nziza zigaragarira buri wese mu mikurire myiza y’abana bato bitewe na gahunda yo kwita ku babyeyi batwite ndetse n’abonsa kugeza ku myaka 2 kuko byatumye abana bato barushaho kugira ubuzima bwiza.
Musanabera Priscillah, utuye mu mudugudu wa Rubona, akagali ka Birambo avuga ko mu mwaka ushize wa 2019 nta mwana ukigaragara mu mutuku no mu muhondo kubera kubera ko bahawe ubumenyi bwo kumenya konsa neza no guha abana babo imfashabere.
Yamfashije Appoline, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Kabasare, akagari Musasa avuga ko inyigisho ababyeyi bahawe mu konsa zatumye baca ukubiri n’ubujiji kuko nkuko abishimangira ngo bamwe mu babyeyi ntibari basobanukiwe no konsa neza, bakonsa abana babo batekereza ibindi ndetse rimwe na rimwe bakabaha ibere nabi.
Aba babyeyi bahuriza ku kintu cyo kuvuga ko konsa umwana neza nta kintu na kimwe bamuvangira habe n’amazi kugera ku mezi 6 byatumye nta mwana ukigaragaramu muhondo.
Bashimira umushinga Hinga Weze yabahaye ubumenyi ku bijyanye no konsa neza ndetse no kubijyanye no kwizigamira bakorera mu matsinda kuko byabavanye mu bujiji.
Gakwerere Isaie, uhagarariye umushinga Hinga Weze mu karere ka Karongi ashimangira ko konsa ari ikintu k’ingenzi ku buryo abantu bakwiye kubikangurirwa bakarushaho kubimenya kuko ngo abana benshi bagaragarwaho kugwingira ari ukubera batonswa hakiri kare cyangwa ngo bitabweho mu minsi 1000.
Yagize ati : “Niyo mpamvu hariho umunsi mpuzamahanga wahariwe konsa kugira ngo abantu bashobore kwibukiranya neza ni gute umuntu yonsa, ese mbere yo konsa nibiki byibandwaho, ese umuntu yonsa mu gihe kingana iki? Hari abazi ko umwana ukwiye kumwonsa gusa igihe arize hari n’abandi usanga batazi igihe umwana atangira gufatira imfashabere akaba yabimuha mbere cyangwa se agatinda kurimuha. Ni umwanya mwiza wo kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa konsa bikorwa ryari.”
Akomeza avuga ko ubundi bakorana n’abajyanama b’ubuzima bagakorana n’ababyeyi batwite bari muri uwo mudugudu bakabakurikirana kugira ngo wa muntu utwite ashobore gusobanukirwa ko agomba kwiyitaho.
Hinga weze ihugura abaturage ku bijyanye n’ubuhinzi, uburyo bwiza bwo guhinga bwatuma babona umusaruro wisumbuye kuwo bari basanzwe babona.
Yagize ati : “Twigisha abaturage uburyo bwiza bwo guhinga bamara kubona umusaruro tukabafasha kumenya amakuru kubijyanye n’isoko ndetse no kubahuza n’ibigo by’imari.”
Kubera ko mbere wasangaga hari ababyeyi benshi ngo batazi uburyo bashobora kwiyitaho igihe batwite ariko ngo kuri ubu barabisobanukiwe.
Yagize ati : “Ubu rero buri mubyeyi atozwa kugira akarima k’igikoni, agatozwa kwita ku mwana, agatozwa isuku cyane kandi ikiba gikomeye ni uguhindura imyumvire ariko kuri ubu imyumvire igenda ihinduka ku buryo bigaragara ko umubare w’abana bajya mu mutuku cyangwa mu muhondo ugenda ugabanuka ku buryo bugaragara, usanga mu karere ka ka Karongi nta bana bajya mu mutuku ugereranyije na mbere umushinga ugitangira.”
Avuga ko impinduka zigenda zigaragara kandi abaturage basobanukiwe kugira isuku ndetse n’ibigize indyo yuzuye, bazi igihe bonsereza umwana bitewe nuko Hinga Weze ikorana nabo.
Ati : “Tugera kuri buri mujyanama w’ubuzima kuko abajyanama b’ubuzima nibo bashinzwe gukurikirana buri mubyeyi utwite buri mubyeyi utwite aba afite umujyanama w’ubuzima umukurikirana kubera ko Hinga Weze itagera kuri buri muturage byibuze igerageza kugera kuri buri mujyanama w’ubuzima kugira ngo nawe agere kuri wamuturage.”
Byongeye kandi ngo igihe Hinga Weze itazaba ihari wamujyanama w’ubuzima we azaguma hahandi mugukomeza gufasha abaturage.
Ati : “Iyo dutanga ubumenyi twibanda ku kwigisha cyane abo bajyanama b’ubuzima kugira ngo ibyo bazi bage kubimenyesha bariya baturage nabo babyumva babishyira mu bikorwa ugasanga ni ikintu gitanze umusaruro mu buryo burambye.”
Umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe gahunda y’amarerero y’abana bato Munezero Jean Baptiste, avuga konsa umwana neza bimurinda indwara ageze ku mezi atandatu agafashwa guhabwa imfashabere.
Ashima Hinga Weze umusanzu wayo mu gufasha abaturage kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abajyanama b’ubuhinzi ndetse no gufasha abahinzi gufata neza umusaruro ubonetse no kuwugirira isuku.
Avuga ko urugamba rwo kurwanya igwingira atari urw’umuntu umwe ahubwo bisaba yuko ababyeyi umugabo n’umugore n’abafatanyabikorwa bose bahaguruka bakarandura ikibazo cy’imirire mibi.
Buri mwaka tariki 01-7 Kanama, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza icyumweru cyahariwe konsa “World Breastfeeding Week”. Umushinga wa Hinga Weze wifatanyije na Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP) n’abandi bafatanyabikorwa kwizihiza iki cyumweru mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo.
Hinga weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire.
Rose Mukagahizi