Image default
Mu mahanga

Air India Express yacitsemo kabiri, yica abantu 18

Abategetsi bavuga ko indege ya kompanyi Air India Express yari irimo abantu 190 yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cyo muri leta ya Kerala mu majyepfo y’igihugu, yica abantu 18.

Abategetsi bo mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege bavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

BBC yatangaje ko iyi ndege yanyereye kubera imvura, iva muhanda wayo wo ku kibuga cy’indege, icikamo ibice bibiri ubwo yari imaze kugwa ku kibuga cya Calicut.

Iyo ndege yari itahanye Abahinde bari barabuze uko bataha kubera iki cyorezo cya coronavirus.

Minisitiri w’intebe Narendra Modi yavuze ko “ababajwe n’iyi mpanuka y’indege”, yihanganisha imiryango yabuze abayo.

Ibikorwa by’ubutabazi aho iyo mpanuka yabereye ubu byarangiye, abayirokotse bajyanwe ku bitaro by’i Calicut n’iby’i Malappuram, nkuko bivugwa na Pinarayi Vijayan, Minisitri mukuru wo muri leta ya Kerala.

Abategetsi bavuga ko abantu babarirwa muri za mirongo bakomeretse, harimo n’abakomeretse bikomeye.

Kompanyi Air India Express yavuze ko abapilote babiri bari mu bapfuye.

Ni iki tuzi kuri iyi mpanuka?

Tuzi ko iyo ndege yakoze impanuka ku isaha ya saa moya n’iminota 40 za nijoro ku isaha yaho ejo ku wa gatanu ubwo yageragezaga kugwa ku nshuro ya kabiri ku kibuga mpuzamahanga cya Calicut.

Abapilote bayo bari baburijemo kugerageza kuhagwa kwayo kwa mbere kubera imvura nyinshi ivanze n’umuyaga imaze igihe igwa muri leta ya Kerala muri iki gihe cy’umwaka.

Hardeep Singh Puri, Minisitiri w’Ubuhinde ushinzwe ibyo gutwara abantu mu ndege za gisivile, yanditse ku rubuga rwa Twitter ko iyo ndege “yatoromye irenga umuhanda wayo kubera imvura”, nuko irahirima imanukaho metero 10,6 ku hantu hahanamye, mbere yuko icikamo kabiri.

Yavuze ko urwego rw’Ubuhinde rw’iperereza ku mpanuka z’indege rugiye kubikoraho iperereza.

Iyo ndege yari ifite nimero y’urugendo ya IX 1134, yari itwaye abagenzi 184, barimo n’abana n’impinja 10, ndetse n’abayitwaye batandatu.

Ubwo yari irimo kumanukira ku kibuga, leta ya Kerala yagwagamo imvura nyinshi, imenyerewe mu Buhinde muri iki gihe cy’umwaka, iterwa n’imiyaga myinshi.

Hari izindi mpanuka nk’iyi zabayeho mu Buhinde?

Yego. Hari izindi zabayeho mbere muri iki gihe cy’imvura nyinshi ivanze n’imiyaga, buri mwaka gihera mu kwezi kwa gatandatu kikageza mu kwa cyenda muri Aziya y’amajyepfo.

Mu kwezi kwa gatanu mu 2010, abantu 158 barapfuye ubwo indege ya kompanyi Air India Express yatoromaga ikarenga umuhanda wayo ku kibuga cy’indege cya Mangalore igasandara.

Indi mpanuka nk’iyo yabereye i Mangalore mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2019, bituma hakorwa iperereza, ariko nta muntu yahitanye.

Related posts

Somaliya : Mu minsi ishize hari abantu benshi bapfuye bazize inzara

Emma-Marie

DR Congo yanyomoje ibyo gushyira mu nshingano umujenerali wapfuye

Emma-Marie

Congo-Kinshasa: Umukuru w’inyeshyamba yahamwe n’ibyaha birimo no gufata abagore ku ngufu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar