Image default
Ubukungu

Covid-19: Mu Rwanda hagiye gukorwa ubushakashatsi buzanagaragaza umubare w’abashomeri muri ibi bihe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigiye gusohora ubushakashatsi ku ishusho y’umurimo mu Rwanda muri iki gihe cya COVID19 aho imibare y’abadafite akazi ishobora kwiyongera.

Ni mu gihe ubushakashatsi buheruka bwo mu kwezi kwa 2 uyu mwaka bugaragaza ko 48% by’Abanyarwanda basaga miliyoni 7 bafite imbaraga zo gukora aribo bari bafite akazi.

Ibigo by’abikorera nk’amahoteri, utubari, inganda biri mu bitanga akazi ku baturarwanda banyuranye. Kuri ubu mu gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID19 bimwe mu bikorwa byarafunzwe muri gahunda ya Guma mu rugo. Ibi byatumye amasezerano y’akazi ku bakozi babyo ahagarikwa ibigo bibaha amezi 3 yo kudakora badahembwa. Gusa ngo bizezwaga ko ibihe nibisubira mu buryo bazasubukura akazi uko byari bisanzwe.

RBA dukesha iyi nkuru yavuze ko kuri bimwe mu bigo byari byarahagaritse abakozi mu kwezi kwa kane bibabwira ko imirimo niyongera gusubukurwa bazasubira mukazi. Kuri ubu hari abamaze kwirukanwa burundu bahabwa imperekeza.

Abahagarariye ingaga z’abakozi mu Rwanda bavuga ko batewe impungenge na bimwe mu bigo byahagaritse abakozi burundu byitwaje icyorezo cya COVID19.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko ubushakashatsi ku ishusho y’umurimo n’ubushomeri bwakozwe mu kwezi kwa 2 umwaka wa 2020 bugaragaza ko Abanyarwanda 48% bari hejuru y’imyaka 16 ariko bafite imbaraga zo gukora aribo bari bafite akazi.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorerwe y’ ubushakashatsi muri iki kigo,Byiringiro James avuga ko no muri iki gihe cya COVID19 mu kwezi kwa Gatanu bakoze ubundi bushakashatsi ku gipimo cy’umurimo n’ubushomeri bugiye gushyirwa hanze muri uku kwezi kwa munani.

ubushakashatsi Ikigo cy’ibarurishamibare cyakoze mu kwezi  2 umwaka wa 2019 bwerekanaga ko 45% by’Abanyarwanda bafite imbaraga zo gukora bari bari hejuru y’imyaka 16 ari bo bari bafite akazi.

Mu kwezi  kwa 2  uyu mwaka 2020 umubare w’abafite akazi mu Rwanda warazamutse bagera kuri 48% mu baturage miliyoni 7,4 bari bafite akazi ariko muri rusange 76% bari bafite icyo bakora mu gihe 24% barimo abanyeshuri n’abakuze hakabamo na 13% bari abashomeri.

Related posts

U Bushinwa: Ikawa y’u Rwanda isaga Toni yagurishirijwe mu gihe kitageze ku munota

Emma-marie

Ikibazo cya cement mu Rwanda cyavugutiwe umuti

Emma-Marie

Uko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kifashe ku isoko ry’ivunjisha

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar