Image default
Ubukungu

Burera: RAB yahatiye abahinzi gukomeza guhinga imbuto y’ibigori itera bayibera ibamba

Abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ‘RAB’ cyabahaye imbuto y’ibigori ikabarumbira kuko yeze ubwatsi bw’amatungo bakaba bifuza ko babahindurira bakaba imbuto nziza, RAB ivuga ko iyo mbuto ariyo bakomeza bakayihinga mu gihe hagikorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane icyatumye irumba nabo bati shwi.

Abaturage bavuga ko RBA yabahaye imbuto y’ibigori ikabarumbira

Ibi ni bimwe mu byaganiriweho mu kiganiro Urubuga rw’Abaturage n’Abayobozi cyateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro ‘Pax Press’ cyabereye mu Murenge wa Kagogo Tariki ya 5 Weruwe 2022 ku bufatanye n’Umuryango Transparecy International Rwanda, ahari hateraniye abaturage bo mu Mirenge ya Kagogo, Kinyababa na Cyanika.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yabwiye abaturage ko iki kiganiro kiri mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga ugamije ‘Gushimangira uruhare rw’abahinzi muri gahunda y’ Imihigo no gutegura ingengo y’imari’ babajijwe uruhare rwabo mu gutegura imihigo y’ubuhinzi bamwe basubije ko “Imihigo itegurirwa ku Karere, umukozi ushinzwe ubuhinzi ‘Agronome’ akayibwira abafashamyumvire mu buhinzi nabo bakayigeza ku baturage.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Appolinaire Mupiganyi

Dusingizimana Damien yaravuze ati “Nta ruhare tugira mu gutegura imihigo icyo dusabwa nukuyishyira mu bikorwa. Ibi kandi bitugiraho ingaruka zitandukanye kuko usanga ari nabyo bituma baduha imbuto zikaturumbira. Nk’ubu mu gihembwe cy’ihinga kirangiye cya 2022 A baduhaye imbuto y’ibigori ya RHMH none byararumbye aho gusarura ibigori twasaruye ubwatsi bw’inka niba yaraje ishaje ntitubizi.”

Niyotwagira Daniel nawe ati “Imihigo nitwe tuyishyira mu bikorwa byaba byiza bagiye babanza bakumva ibitekerezo byacu. Iyo baduha umwanya bakadutega amatwi ntibaba baraduhaye imbuto mbi twari kubaha ibitekerezo by’imbuto tubona ijyanye n’ubutaka bwacu kuko nitwe tubuhinga none ubu turi mu gihombo badufashe baduhe imbuto twibonamo itazaduhombera.”

“Iyo mbuto muyidukize muyijyane aho ye”

Umukozi wa RAB Station ya Rwerere, Habarurema Innocent, yavuze ko imbuto abaturage bahawe idashaje, ahubwo ko hari gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane icyatumye idatanga umusaruro yari yitezweho.

Ati “Iriya mbuto ntabwo ari ugusaza kuko iracyari nshya, wenda ifite ibindi bibazo twari tukiga ngo turebe aho ikibazo kiri[…]Kongera kuyitera ndumva atari ikibazo kinini twakongera tukayitera tukareba nta kintu byaba bitwaye.”

Umukozi wa RAB Station ya Rwerere, Habarurema Innocent

Abaturage bahise bavugira rimwe mu burakari bwinshi bati “iyi mbuto muyidukize muyijyane aho yera.”

Umuyobozi muri Minagri ushinzwe kuvugurura ubuhinzi Octave Semwanga , yagiriye abahinzi inama yo kujya batanga ibitekerezo igihe bari gusura imirimba ntangarugero. Ati “Muri icyo gihe mwajya mutanga ibitekerezo noneho imbuto mubonye ko ari nziza ku butaka bwanyu akaba ariyo muhabwa.”

samwaga Octave, Umuyobozi muri Minagri ushinzwe kuvugurura ubuhinzi

Umucuruzi w’inyongeramusaruro akaba n’umuhinzi wabigize umwuga, Maniriho Iyanze jean damascene wo mu Murenge wa kagogo yavuze ko abaturage bababaye.
Yagize ati “Iriya mbuto bayidukize bayijyane aho yera[…] mugende mubabwire ko ino mbuto itaberanye n’akarere ka burera kuko uyu munsi twabaga dufite ibigori bimanitse ku mbaraza z’amazu ariko ubu birababaje kuko nta kigori wabona. Muyidukize muyijyane aho yera natwe mutuzanire iyera ino.”

Maniriho Iyanze jean damascene , umucuruzi w’inyongeramusaruro

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza guhatira abaturage guhinga iyo mbuto ya RHMH kandi yarabarumbiye.

Yagize ati “Kuba hari ikintu kibabangamiye bagaragaza ko kibabangamiye mu mibereho yabo mu iterambere ry’urugo rwabo ngirango ni ikintu inzego ziri hano RAB yakwigaho kwigaho[… ]Iki kibazo kijyanye n’imbuto birumvikana ko niba hari abamaze kuyitera bakomeza bakayisigasira bakareba ko hari icyavamo ariko niba yaranze RAB yareba ko hari ubundi buryo bwaboneka. Niba hari aho yera bahashyire imbaraga ariko aho itera bashake ibindi bisubizo ntibabasunike ngo nimuyitere nimuyitere.”

Abaturage basaba ko bajya bagishwa inama mu mihigo y’ubuhinzi

Yakomeje yibutsa abaturage akamaro ka politike y’igihugu yo guhuza ubutaka, n’inyungu zayo ku iterambere ry’ubukungu bw’imbere no mu gihugu no hanze yacyo.

Uwari uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri iyi nama, yijeje aba baturage ko ibibazo byose ndetse n’ibyifuzo bagaragaje agiye kubigeza kuri Minisitiri Gatabazi.

Emma-marie Umurerwa

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Ibiciro ku isoko ry’u Rwanda bikomeje kuzamuka

Emma-Marie

Icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga nibyo rwohereza

Emma-marie

Kwibohora28: Ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda 28 ishize

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar