Image default
Ubuzima

Waruziko umugore urwaye imitezi ashobora kuyanduza umwana amubyara?

Indwara y’imitezi ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, igaterwa n’agakoko kitwa ‘Neisserie Gonnhoreoae’ cyakora no kuba wagira aho uhurira n’ibyavuye ku uyirwaye bishobora kuyanduza aho dusanga ko umugore ubyara ayanduza umwana ari kuvuka.

Imitei ni indwara yandura cyane kandi ikunda kwibasira abagirana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi. Iyi ndwara kandi ku bagabo badakebye (badasiramuye) bashobora kuyandura batanakoze imibonano, kubera kudasukura bihagije igitsina cyabo bigatuma noneho mikorobi iyitera yororoka ku buryo bworoshye.

Amakuru atangazwa n’ urubuga rwa Topsante avuga ko umuntu wese ashobora kwandura ndetse akananduza iyi ndwara. Bivuze ko iyi mikorobi ikura cyane iyo igeze mu myanya ndangagitsina y’umugore, mu nkondo y’umura, mu mura, no mu miyoborantanga, ku bagore.

Ku bagabo yororokera cyane mu muyoboro w’inkari, ari naho hanyura amasohoro. Iyi bagiteri kandi ishobora no gukurira mu kanwa ku bakora imibonano mu kanwa, mu kibuno ku batinganyi, no mu muhogo.

Ibimenyetso byayo ni ibihe?

Umugabo urwaye imitezi agira ibimenyetso bikurikira:

*Ububabare bumeze nk’ubushye igihe arimo kwihagarika

*Gushaka kunyara buri kanya.

*Ururenda rusa n’umweru cyangwa umuhondo ruva mu gitsina

*Guhisha cyangwa kubyimba ku muyoboro uva mu gitsina

*Kubabara cyangwa kubyimba ubugabo(amabya)

*Kubabara mu gatuza igihe agakoko gatera iyi ndwara kahageze.

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara ku mugore

Ibimenyetso by’iyi ndwara ku mugore bikunze kutagaragara ugerereranyije n’iby’umugabo ariko na we ashobora kugaragaza ibimenyetso bikurikira:

. Ururenda ruva mu gitsina rw’amabara atandukanye,

. Kubabara mu gihe akora imibonano mpuzabitsina,

. Uburibwe bwo munsi y’umukondo,

. Kubabara yihagarika, hamwe no gushaka kunyara buri kanya.

Imitezi ni indwara ivurwa igakira, ariko kandi iyo itavuwe ishobora gutera ubundi burwayi butandukanye burimo ubugumba ku mugabo ndetse n’umugore.

Ku bagore kandi iyo itavuwe neza bishobora guteza kubyimbirwa mu kiziba cy’inda bikaba byatera kwangirika kw’imiyoborantanga bityo hakaba hazamo n’ubugumba. Bishobora kandi gutera gutwitira inyuma y’umura, ibi bikaba bigira ingaruka z’uko inda ivamo, yaba itanavuyemo bikaba byatera ikibazo umugore utwite.

Iriba.news@gmail.co,

Related posts

Mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere urwaye Coronavirus

Emma-marie

U Rwanda rwatangiye gukoresha robo mu guhangana na COVID19

Emma-marie

Abanyarwanda bose basabwe kwambara agapfukamunwa no mu rugo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar