Image default
Ubuzima

Mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere urwaye Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus, akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020.

Uyu murwayi akigera mu Rwanda nta bimenyetso by’iki cyorezo yari afite, tariki ya 13 Werurwe ni bwo yijyanye ku ivuriro, bamupimye basanga afite coronavirus.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigira riti “Yijyanye ubwe ku kigo cy’ubuzima ku wa 13 Werurwe aho yahise asuzumwa ubu akaba avurwa. Ameze neza kandi yatandukanijwe n’abandi barwayi. Gushakisha abo yaba yarahuye na bo byarakozwe kugira ngo niba hari uwanduye na we avurwe, kandi indwara ntikwirakwizwe.

Umugore n’umukozi b’ubuwagaragaweho COVID-19 bashyizwe mu kato

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr Ngamije Daniel yavuze ko  uyu Muhinde yisuzumishije ku Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali bakaba ari bo bamusanzemo iyi ndwara. Kugeza ubu bakaba bari kureba niba uwo murwayi nta bantu bandi yaba yarahuye na bo akabanduza.

Yagize ati “Uyu muntu yinjira mu Rwanda nta kimenyetso na kimwe yari afite, aho aboneye ko atangiye kumva atameze neza, uhereye  tariki ya 12, iya 13 aza kwa muganga, twaramusuzumye kandi nk’uko nari nkubwiye  ibipimo byagaragaje ko arwaye iriya ndwara  ya COVID-19.”

Min w’ubuzima Dr Ngamije Daniel

Yagize ati “Ubu uyu murwayi yajyanwe ahantu habugenewe, turazirikana ko amakuru ajyanye n’ubuzima bwite bw’umuntu  tuyatangaza ahantu hose, ariko ari ahantu habugene, hari ivuriro  ryakira abantu bafite iriya ndwara. Ndetse ari kumwe n’umugore we kuko umugore we ubu turamufata nk’umuntu ukekwaho indwara kugeza igihe tuzasuzuma tukamenya ko umugabo we yamwanduje cyangwa  se atamwanduje, byose barishoboka. Barikumwe n’umuzamu wo mu rugo babana. Bose turabafite, dufite aho twabacumbikiye kugira ngo tubiteho.”

Minisitiri Ngamije avuga ko binashoboka ko uwo murwayi hari abandi bantu yaba yaranduje, ikaba ari yo mpamvu bari kubikurikiranira hafi.

Ati “Birashoboka cyane, hari n’ingamba twafashe ko uwo yahuye na we wese, ni yo mpamvu wumvise nkubwiye umugore we n’umuzamu wo mu rugo, n’abo bakorana tugomba kubashakisha kugira ngo na bo, twamaze no kubageraho benshi, twamaze kubabona kugira ngo na bo tubasuzime, tubakurikirane kugira ngo hatagira undi bakwanduza.”

Dr Ngamije asaba Abanyarwanda gukurikiza ingamba zo kwirinda iki cyorezo zirimo gukaraba intoki bakoresheje isabune n’amazi meza, kwirinda gukora ingendo zo mu mahanga zitari ngomba ndetse no kwitabaza inzego z’ubuzima mu gihe cyose  baba bagaragayeho bimwe mu bimenyetso bya Coronavirus.

Uyu muyobozi yanavuze ko Abaturarwanda bakwiye kwirinda inama cyangwa ibindi birori bitari ngombwa bihuza abantu benshi kuko bishobora gutuma iki cyorezo gikwirakwizwa.

Abaturarwanda bose bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego zibishinzwe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telephone utishyurwa “114”.

 

Related posts

wari uziko gukunda kujya kwa muganga ari uburwayi ?

Emma-marie

Umubu ukomoka muri Aziya ushobora gushyira mu byago abantu basaga miliyoni 130 muri Afurika

Emma-Marie

Agapfukamunwa, intwaro ikomeye yari yarirengagijwe mu kurwanya corona virusi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar