Image default
Amakuru

Perezida Kagame yakanguriye abanyarwanda gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yasabye abanyarwanda gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, abasaba no gukomeza urugamba rwo gukorera hamwe mu kurwanya COVID19.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yifatanyije n’abakora mu nzego z’ubuzima mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Ati “Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID19, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba. Turashimira Tedros Adhanom Ghebreyesus  n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe”.

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwirinda kuramukanya

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima”.

Umukuru w’Igihugu yizeye ko uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, kubera ubufatanye buhari nta shiti Isi izarutsinda.

Ati “Nkuko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.”

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus, akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020.

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwita cyane ku isuku bakaraba intoki

Related posts

Nyarugenge: Dasso zabyukiye mu gikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye

Emma-Marie

The Remarkable Influence of Black in Fashion

Emma-marie

Bugesera: Inka zatawe muri yombi zikicishwa inzara zashavuje abantu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar