Image default
Amakuru

Nyarugenge: Dasso zabyukiye mu gikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye

Abagize Urwego rwunganira Akarere mu Mutekano (DASSO) batangiye kubakira umuturage witwa  Mukampogazi Jacqueline wimyaka 70 utuye  mu Murenge wa  Mageragere, Akagari ka Kankuba,Umudugudu wa Kankuba.

Ku ikibitiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge, babyukiye mu gikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye bacukura imisingi , batunda amabuye banatangira ‘Fondation’ y’ inzu izaba ifite ibyumba 3 n’uruganiriro. Bazamwubakira kandi n’igikoni, ubwogero ndetse n’ubwiherero. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara amezi atatu.

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge Ndirima Patrick yavuze ko urwego rwa DASSO rudakora gusa ibikorwa bijyanye no gucunga umutekano ahubwo banagira uruhare mu iterambere ry’Imibereho myiza y’abaturage mu bikorwa bakora bitandukanye buri mwaka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere Ntirushwan Christophe yashimiye abagize uru rwego kuri iki gikorwa bakoze anagaragaza ko inkunga yabo igikenewe kuko muri uyu Murenge hakiri abaturage bafite ibibazo bibangimiye imibereho myiza nk’abafite amazu n’ ubwiherero bikenewe  gusanwa.

Mukampogazi Jacqueline yashimye abagize DASSO kuri iki gikorwa cyo kumwubakira agaragaza ko we n’umuryango we batari bafite aho kuba.

SERUGENDO Jean de Dieu

Umukozi ushinzwe itangazamakuru/Nyarugenge

Related posts

Imbuto Foundation yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe-Amafoto

EDITORIAL

Uko ‘Influencers’ kuri Twitter bahabwa akayabo ngo bagorore ibivugwa kuri Perezida Uhuru Kenyatta

EDITORIAL

Nyamagabe : Abaturage bacengewe n’akamaro ko gutera ibiti no kubibungabunga

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar