Abagize Urwego rwunganira Akarere mu Mutekano (DASSO) batangiye kubakira umuturage witwa Mukampogazi Jacqueline wimyaka 70 utuye mu Murenge wa Mageragere, Akagari ka Kankuba,Umudugudu wa Kankuba.
Ku ikibitiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge, babyukiye mu gikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye bacukura imisingi , batunda amabuye banatangira ‘Fondation’ y’ inzu izaba ifite ibyumba 3 n’uruganiriro. Bazamwubakira kandi n’igikoni, ubwogero ndetse n’ubwiherero. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara amezi atatu.
Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge Ndirima Patrick yavuze ko urwego rwa DASSO rudakora gusa ibikorwa bijyanye no gucunga umutekano ahubwo banagira uruhare mu iterambere ry’Imibereho myiza y’abaturage mu bikorwa bakora bitandukanye buri mwaka.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere Ntirushwan Christophe yashimiye abagize uru rwego kuri iki gikorwa bakoze anagaragaza ko inkunga yabo igikenewe kuko muri uyu Murenge hakiri abaturage bafite ibibazo bibangimiye imibereho myiza nk’abafite amazu n’ ubwiherero bikenewe gusanwa.
Mukampogazi Jacqueline yashimye abagize DASSO kuri iki gikorwa cyo kumwubakira agaragaza ko we n’umuryango we batari bafite aho kuba.
SERUGENDO Jean de Dieu
Umukozi ushinzwe itangazamakuru/Nyarugenge