Image default
Abantu

Gicumbi: Umusekirite yarashe mugenzi we

Kuri uyu wa 20 Werurwe 2021, mu gitondo saa mbiri nibwo habayeho kuraswa k’umwe mu bakozi bacunga umuteano areshwe na mugenzi we bakorana muri company imwe ishinzwe umutekano ya ISCO.

Mbonariba Nkuriyingoma yarashe Kamanzi Emmanuel isasu rifata akaguru k’iburyo. Amakuru yizewe Umuseke wamenye ni ko ngo ntacyo bapfaga, umwe yari aje gusimbura undi kandi bari basanzwe bakorana.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba bwemeje aya makuru. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Mwumvaneza Didas yabwiye Umuseke ko byabayeho.

Ati “Twabyumvise mu ma saa mbiri, gusa biravugwa ko byabayeho nk’impanuka kandi impanuka ni impanuka, gusa bavuze ko isasu ryikuye mu mbunda rifata mugenzi we bari barimo kuganira.”

Yavuze ko uwarashe atabishakaga, gusa ngo iperereza riri gukorwa n’inzego zibishinzwe. Uwarashwe yajyanywe ku Bitaro bya Byumba.

SRC: Umuseke

Related posts

Joe Ritchie wayoboye RDB bwa mbere yapfuye

Emma-Marie

R. Kelly ashobora gufungwa imyaka ibarirwa muri mirongo

Emma-Marie

King James na Shaddy Boo baraye batawe muri yombi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar