Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James na Uwimbabazi Shadia uzwi ku izina rya Shaddy Boo wamamaye ku mbuga batawe muri yombi ku wa kane tariki 29 /7/2021 bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba yatangaje ko, abatawe muri yombi ari abantu umunani barimo King Jamus na Shaddy Boo bakaba barafatiwe mu murenge wa Boneza.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye Radiyo Isangano ati: “Yego nibyo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19,batawe muri yombi tariki 29 z’ukwa Karindwi[Nyakanga] bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu murenge wa Boneza”.
CIP Bonaventure akomeza agira ati: “Amazina yose keretse umpaye umwanya nkabanza kuyareba ariko harimo uzwi ku izina rya King James ndetse n’undi uzwi ku izina rya Shaddy Boo, igikurikiraho ni uko bahanwa.”
RBA yatangaje ko King James na Shaddyboo bavuga ko barenze ku mabwiriza bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi mu karere ka Rutsiro. Gusa Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure avuga ko bafashwe bari mu nzu imwe ya Maison de Passage bari mu busabane banywa inzoga.
Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere tumaze iminsi 14 muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’imibare y’abandura COVID 19 yakomeje kwiyongera.
Iriba.news@gmail.com