Image default
Ubuzima

Wari uziko kunywa amazi y’akazuyazi mu gitondo byakurinda umubyibuho ukabije ?

Inzobere mu bijyanye n’imirire zivuga ko kunywa amazi muri rusange ari ingenzi ku buzima, ariko kandi kunywa amazi y’akazuyazi mu gitondo bigira uruhare mu kurinda umuntu umubyibuho no kuwugabanya.

Kunywa amazi y’akazuyazi mu gitondo ukibyuka bifasha urwungano ngogozi gukora neza bikanafasha mu gusohora imyanda mu mubiri umuntu agahorana uruhu rufite itoto.

Urubuga rwa Top santé dukesha iyi nkuru ruvuga ko ari byiza ko aya mazi y’akazuyazi umuntu ayashyiramo indimu cyangwa ibibabi by’icyayi ndetse ngo ushobora no kuyatekana ibindi birungo bishyirwa mu cyayi nka tangawizi mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi bwo gusohora imyanda mu mubiri.

Umufaransa w’inzobere mu bijyanye n’imirire, Frédérique Pellet avuga ko avuga ko atari byiza kuyanywa ashyushye cyane kuko bishobora gutuma ururimi rutakaza icyanga.

Yagize ati : “Amazi y’akazuyazi cyangwa se amazi adashyushye cyane, afasha byihuse mu igogora ry’ibiryo bikomeye biba biri mu gifu, bityo bikorohera igogorwa gukorwa neza ndetse n’igifu kigakoresha imbaraga nke.”

Akomeza avuga ko abantu bagira ibibazo bitandukanye by’igogorwa, ari byiza gutangira umunsi banywa ikirahuri cy’amazi ashyushye kimwe na nijoro mbere yo kuryama.

Ku bagore/kobwa bagira uburibwe bari mu mihango, amazi ashyushye arabugabanya kuko yongera gutembera kw’amaraso ku ruhu bityo imikaya iri kwikanya ikaruhuka

Abantu bagira ikibazo cyo kwituma impatwe nabo bagirwa inama yo kunywa amazi ashyushye kimwe n’abantu bagira ikibazo cyo kugugarara mu nda bakumva hari ibintu bigongeramo aya mazi afasha mu kurangiza icyo kibazo.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Siporo yo kugenda n’amaguru igabanya ibyago byo gupfa imburagihe

Emma-Marie

Africa izahabwa doze miliyoni 220 z’urukingo rwa Coronavirus

Emma-marie

Wari uzi ko kuryama wambaye ubusa byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar