Image default
Ubuzima

Wari uzi ko kuryama wambaye ubusa byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye?

Impuguke mu bitotsi zivuga ko kuryama wambaye ubusa bifitiye umubiri akamaro by’umwihariko ku bashakanye ngo bibongerera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi buvuga ko abarenga bibiri bya gatatu mu rubyiruko baryama bambaye ubusa mu gihe 40% gusa by’abageze mu myaka ya iri hagati ya 50-70  nta myenda yo kurarana bambaye.

Dogiteri Nerina Ramlakhan, impuguke mu bitotsi, yavuze ko kurara umuntu yambaye uko yavutse bigira ingaruka nziza ku mubiri, zirimo no kuba ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bwiyongera by’umwihariko ku bashakanye.

Yagize ati “Byongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bigabanya umuvuduko w’amaraso. Ku bashakanye, kuryama bambaye ubusa bitanga umunezero uturuka ku musemburo witwa oxytocin, uyu musemburo kandi wongera urukundo no kwiyumvanamo hagati mu bashakanye”

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Topsante ikomeza ivuga ko kuryama wambaye ubusa bifasha cyane umubiri  kuringaniza umusemburo wa ‘melatonin’ n’indi misemburo ifasha mu mikurire.

Melatonin ni imisemburo ikorerwa mu bwonko, yitabazwa mu ruhererekane rwo gusinzira no kubyuka, igafasha no mu kugena igihe umuntu aryamira  n’igihe ubyukira.

Kwiryamira uko wavutse byongera ibyishimo n’umutuzo, gutembera neza kw’amaraso mu mubiri, no kugabanya ibyiyumviro byo kumera nabi, kimwe n’akandi kamaro tugiye kurebera hamwe.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Isano hagati ya Vitamini D na Coronavirus 

Emma-marie

Rwanda: “Mu minsi iri imbere utarakingiwe Covid-19 hari aho atazemererwa kwinjira”

Emma-Marie

Hatagize igikorwa abahitanwa na kanseri baziyongera

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar