Image default
Ubuzima

Isano hagati ya Vitamini D na Coronavirus 

Abashakashatsi bo mu bitaro byitwa AZ Delta de Roulers mu gihugu cy’Ububiligi batangaje ko hari isano ya hafi hagati yo kutagira vitamini D mu mubiri no kuzahazwa na Virus ya Corona.

Ibi babishingiye ku kuba barapimye abarwayi ba coronavirus 186 bari bashyizwe mu bitaro umunsi umwe basanga bose bafite ubukene bwa vitamini D mu mibiri yabo.

Ubusanzwe Vitamini D imenyerewe mu gukuza no gukomeza amagufa n’amenyo ariko nabwo ikanongerera umubiri ubudahangarwa ikanabuza ubukana virus zigeze mu mubiri, ariko noneho aba bashakashatsi basanze Vitamini D ifite umwihariko wo guca intege covid-19.

Ubu bushakashatsi bwavumburiwemo akamaro ka vitamini D mu guhangana na Coronavirusi bwakorewe ku barwayi 186 bari bashyizwe mu bitaro bya AZ Delta de Roulers barembejwe cyane na coronavirusi kuva mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa kane, biza kugaragara ko abarwayi bari bafite vitamini D aribo babashije gukira, abatari bayifite coronavirusi irabica.

Muganga Dieter De Smet, umuyobozi wa Laboratwari ya AZ Delta nyuma yo gusuzuma amaraso y’abarwayi yanzuye avuga ko abasanganywe Vitamini D nke aribo coronavirus yishe.

Uyu muganga avuga ko atagamije kwemeza ko Vitamini D ari umuti wa Coronavirus cyakora ngo iyi vitD yakoreshwa mu gukumira Coronavirus, bityo ashishikariza isi yose kwihatira kurya amafi, amata y’inka n’ibiyakomokaho, Soya n’ibizikomokaho, umuceri n’ibiwukomokaho, amagi cyane umuhondo, ….hanyuma kandi n’izuba cyane cyane akazuba ka mugitondo.

MUKAHIRWA Olive

Related posts

Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa(O )bafite ubudahangarwa kuri Coronavirus -Ubushakashatsi

Emma-marie

Gushyukwa igihe kinini kugeza ubwo ubabara mu kiziba cy’inda ni uburwayi ?

Emma-Marie

Waruziko gufunga inkari bishobora gutera uburwayi ?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar