Image default
Ubuzima

Waruziko gufunga inkari bishobora gutera uburwayi ?

Si byiza gufunga inkari umwanya munini igihe umuntu ashaka kunyara kuko bishobora kumuviramo uburwayi bw’impyiko n’ubundi bufata mu myanya myibarukiro.

Igihe cyose ushatse kunyara si byiza kwimunyamunya ngo uzifunge kuko burya Kunyara bifasha mu gusukura umubiri kuko inkari zisohora bagiteri mu muyoboro w’inkari. Gufunga inkari igihe kirekire bituma bagiteri zibona ahantu heza ho kororokera no gukurira bikaba byatera umuyoboro w’inkari uburwayi butandukanye.

Inkuru dukesha urubuga rwa ‘Doctissimo’ ivuga ko gufunga inkari bitewe no kubura aho umuntu anyara ari nko ku rugendo cyangwa ahandi bitamworohera kubona ubwiherero, kuzifunga igihe uryamye cyangwa ufite akazi kihutirwa ushaka kurangiza n’izindi mpamvu zitandukanye bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’imyanya myibarukiro.

Bakomeza bavuga ko uko inkari zitinda mu ruhago byongera ibyago byo kwibasirwa n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari kuko bishobora kongera umubare wa bagiteri zihakurira.

Umuntu wese afite uruhago rwagenewe kubika inkari mu gihe runaka kuko uko umuntu ashatse kunyara siko ahita ajyayo ako kanya, ariko iyo inkari zibaye nyinshi mu ruhago nibyo bitera ingaruka zirimo no kwangirika k’umuyoboro w’inkari.

Uruhago rw’umuntu mukuru muzima rufite ubushobozi bwo kubika inkari ziri hagati ya mirilitiro 400 na 500 (400-500ml) ingano y’inkari zibikwa cyangwa zuzura mu ruhago iratandukanye bitewe n’ingano y’umuntu cyangwa uko ubuzima bwe buhagaze.

Uko ugenda usaza imikorere y’uruhago iragabanuka, gusa gushaka kunyara kenshi, kuribwa ugiye kwihagarika, kunyara udukari ducye byo ntibiterwa n’imyaka hari igihe biterwa n’uburwayi cyangwa ibinyobwa umuntu yanyoye.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Mu Rwanda umuntu wa mbere yishwe na Covid-19

Emma-marie

The impact of community health workers on maternal and child health in Rwanda

Emma-Marie

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 36

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar