Image default
Ubuzima

Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa(O )bafite ubudahangarwa kuri Coronavirus -Ubushakashatsi

 Abashakashatsi bo mu Bushinwa bavuze ko abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa (O) bafite ubudahangarwa ku cyorezo cya coronavirus, umubare w’abafite ubu bwoko bw’amaraso bayanduye mu Bushinwa ukaba ari muto ugereranyije n’abafite ubundi bwoko bw’amaraso.

Inkuru dukesha MedRxiv ivuga bakoreye inyigo ku bantu 2 173 banduye icyorezo cya Coronavirus barwariye mu bitaro bitandukanye byo mu mijyi ya Wuhan na Shenzhen mu Bushinwa.

Bagereranyije n’umubare w’abo basanze batanduye bapima ubwoko bw’amaraso yabo basanga abantu banduye Coronavirus ku bwinshi ari abafite amaraso yo mu bwoko bwa(A) mu gihe abafite amaraso yo mu bwoko bwa (O) bo banduye ari bake cyane ugereranyije n’umubare w’abanduye bafite ubundi bwoko bw’amaraso.

Bavuga ko abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa (A) bafite ibyago byo kwandura Coronavirus inshuro zirengejeho 20% kurusha abantu bafite amaraso ya (B) na (AB).

Ni mu gihe abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa (O) bo ibyago byabo byo kwandura Coronavirus bigabanutseho 33% ugereranyije n’abantu bafite ubundi bwoko bw’amaraso.

Aba bashakatsi bahereye aho bavuga ko ibi bidatangaje kuko no mu mwaka w’2005 ubwo isi yibasirwaga n’ikindi cyorezo cyitwaga Sras, abayapani bari bavuze ko abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa (O) bafite ubudahangarwa buri hejuru y’ abandi bantu mu kwandura ibyorezo.

Jacques Le Pendu, umuyobozi w’ubushakashatsi muri laboratwari y’i Nantes-Angers mu Bufaransa mu mwaka w’2008 yatangaje ko uko abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa (O) bafite ubushobozi bwo guha amaraso abandi bantu bose binasobanura ubushobozi ayo maraso yifitemo bwo kwirwanirira.

Gusa uyu mushakashatsi asobanura neza ko ibi bidasobanuye ko abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa (O) batandura icyorezo cya Coronavirus, nabo barandura ndetse hari n’abo yica cyangwa bagakira kimwe n’uko abafite amaraso ya (A) nabo bashobora kutandura cyangwa bakandura bagakira cyangwa bagapfa gusa ngo ibi bisobanurwa hagendewe ku mibare ifatika.

Olive Mukahirwa

 

 

Related posts

Wari uziko umugabo asohora intanga zisaga miliyoni 200, ifite akamaro ikaba imwe?

Emma-marie

The impact of community health workers on maternal and child health in Rwanda

Emma-Marie

“Indwara ya Monkeypox ni ikibazo gihangayikishije Isi”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar