Image default
Politike

Impinduka muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26

Hashingiwe ku mabwiriza ya Guverinoma agamije gukumira icyorezo cya Koronavirusi,  Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko habaye impinduka ebyiri mu mabwiriza yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

CNLG ivuga ko impinduka ya mbere ari iy’uko igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo mu turere tariki ya 7 Mata 2020 mu gitondo cyari guteganyinwe gukorwa n’itsinda rito ntakizaba.

Impinduka ya kabiri ni iyo kuba igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyari giteganyijwe kubera ku Rwibutso rwa Rebero ku wa 13  Mata 2020 nta kizaba.

CNLG ivuga ko gahunda zihariye z’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe Abatutsi bizanyuzwa kuri za radiyo na Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga buri munsi mu cyumweru cy’icyunamo guhera tariki ya 7 Mata 2020 kigira ngo zifashe abaturage kwibuka bari mu ngo zabo.

Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo uzaba tariki ya 7 Mata 2020, ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ukazitabirwa n’abantu bake. Ni na bwo hazenyegerezwa urumuri rw’icyizere. Uyu muhango abaturage bazawukurikirana kuri radiyo na televiziyo bari mu ngo zabo.

Src:RBA

Related posts

Leta yashyizeho amabwiriza abamotari n’abagenzi bazubahiriza guhera tariki 1 Kamena 2020

Emma-marie

Minisitiri w’Intebe yakebuye abacuruzi buririra ku ntambara “iri aha naha” bakazamura ibiciro

Emma-Marie

Huye/Nyaruguru: Abarokotse Jenoside 105 nta bufasha bahawe mu myaka 26 ishize

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar