Image default
Ubukungu

IMF yemereye u Rwanda inguzano ya miliyoni $109 yo kurwanya Covid-19

Ikigega mpuzamahanga cy’imari ku isi (IMF) cyatangaje ko nyuma y’ubusabe bw’u Rwanda cyemeje inguzanyo yihutirwa ya miliyoni $109 yo gufasha leta guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus.

Inama y’ubutegetsi y’iki kigega yatangaje ko Covid-19 yahagaritse ubukungu bw’u Rwanda.

Ivuga ko ingamba zihuse za leta y’u Rwanda zo guhagarika ikwirakwira ry’iki cyorezo zagize ingaruka ku nzego zose z’ubukungu.

Ivuga kandi ko mu gihe hatazwi neza igihe iki cyorezo kizamara, ubukungu bushobora kuzahara kurushaho.

Abinyujije ku rubuga rwa rwe rwa Kristalina Georgieva uyobora IMF yavuze ko yaganiriye na Perezida Paul Kagame akamubwira umuhate w’iki kigega mu gufasha Afurika guhangana n’iki cyorezo.

Madamu Kristalina yavuze ko IMF yemeye ubusabe bw’u Rwanda bw’ariya mafaranga, kandi iki kigega vuba kizasubiza ku bundi busabe bwinshi gifite.

Ubwoko bw’inguzanyo yihutirwa yahawe u Rwanda, ni inguzanyo itariho amabwiriza kandi yishyurwa nta nyungu nyuma nibura y’imyaka itanu cyangwa 10 nk’uko IMF ibivuga.

Ihabwa ibihugu bikennye byugarijwe n’ikibazo cyo kubasha kwishyura ibikenewe kubera byaguye mu kaga, ibiza cyangwa ibyorezo.

IMF yemereye u Rwanda inguzano ya miliyoni $109 yo kurwanya Covid-19

Covid-19 imaze kugera mu bihugu bigera kuri 50 bya Afurika aho abantu barenga 7,000 bamaze kuyandura.

Hari ubwoba ko iyi ndwara ishobora gukwira vuba kurushaho no kwica benshi mu bihugu byinshi bya Afurika bisanzwe bifite intege nke mu buvuzi.

Gusa abahanga bavuga ko hari n’ikizere kuko ibihugu byinshi bya Afurika byafashe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo hakiri kare.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Imboga n’imbuto byo mu Rwanda ku isoko rya UAE  

Emma-marie

Kwibohora28: Ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda 28 ishize

Emma-Marie

Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse-NISR

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar