Image default
Ubukungu

Equity Bank yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Umujyojyo Investment Group PLC

Sosiyete y’ishoramali mu buhinzi n’ubworozi bukozwe n’ababigize umwuga Umujyojyo Investment Group Plc (UIG Plc) na Equity Bank byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire (MoU) agamije guteza imbere ubuhinzi bworozi bubungabunga ibidukikije n’ubucuruzi bw’ibibukomokaho binyuze mu gutanga serivisi z’imari n’ubujyanama bushingiye ku bumenyi.

Amasererano yasinywe akubiyemo ko Equity izajya iha Umujyojyo inama mu by’ishoramari ndetse iyihe n’inguzanyo mu gihe zikenewe, umujyojyo nawo ugaha equity ubujyanama mu bya tekinike z’ubuhinzi bworozi. Yashyizweho umukono na Evariste Murwanashyaka washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umujyojyo Investemnt Group Plc hamwe na Hannington Namara, Umuyobozi wa Equity Bank, kuri uyu 31 Gicurasi 2021 ku cyicaro gikuru cya Equity Bank Rwanda Plc.

N’amasezerano agamije kunoza imikoranire kandi ashimangira umubano usanzwe urangwa hagati ya UIG Plc na Equity Bank by’umwihariko ubufatanye mu by’ubucuruzi, ishoramari n’ibindi.

Agena uburyo bwo gufatanya no kuzuzanya mu nshingano zo guhindura uburyo gakondo n’imyumvire abahinzi bari basanzwe bakoresha kugira ngo babashe kugera ku mari.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yavuze ko gukorana na bo bizatanga umusaruro mwiza, haba mu guteza imbere ishoramari n’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse bigahindura imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Twishimiye icyizere twagiriwe kandi twizeza Umujyojyo ko tuzaba umufatanyabikorwa mwiza. Dusanzwe dutera inkunga ishoramari ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, twishimiye cyane gukorana namwe muri uru rugendo.”

Umuyobozi wa Umujyojyo Investment Group Plc, Evariste Murwanashyaka yavuze ko ayo masezerano azorohereza ikigo ahagarariye kugera ku mari bityo kikabasha kugeza ku bagenerwabikorwa bacyo serivisi bakeneye n’ibikoresho bibafasha guhangana n’igihombo bahuraga na cyo.

Ati “Twese hamwe dushobora kugera kuri byinshi kandi byiza. Ubuhinzi ni urwego rwinjiza amafaranga mesnhi ugereranyije n’izindi mu Rwanda, kubuteza imbere byagira uruhare mu kugabanya ubukene mu buryo bwihuse.”

“Ariko nidutanga ibikoresho bidahuye n’ibyo abahinzi bakeneye bizatuma bacika intege zo gukoresha ikoranabuhanga rikenewe no kuyoboka ikoreshwa ry’inyongeramusaruro mu buhinzi cyangwa gufata ibyemezo bibafasha kunoza ibikorwa byabo.”

Umujyojyo Investment Group Plc ni sosiyete yashinzwe muri Gicurasi 2019 n’urubyiruko rwize iby’ubuhinzi, ubuvuzi bw’amatungo, ibidukikije n’abandi bifitanye isano na byo bagamije guhanga udushya mu by’ishoramari mu buhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu guhanga imirimo mu rubyiruko. Abanyamwuga barenga 950 bamaze kwinjira muri iyi sosiyete.

Equity Bank Rwanda yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2011, kuri ubu yemewe na Banki Nkuru y’Igihugu y’u Rwanda nka Banki y’Ubucuruzi.Ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali n’amashami agera kuri 14 hirya no hino. Equity Bank Rwanda ni ishami rya Equity Group Holdings Plc, sosiyete yanditse ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi, Uganda n’u Rwanda.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Amerika yahaye U Rwanda miliyari 605Frw yo kurufasha kuzamura iterambere

Emma-marie

Rutsiro: Kugaburira Inka indyo yuzuye byabateje imbere

Emma-Marie

Gare ya Nyabugogo igiye kugirwa isoko

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar