Image default
Mu mahanga

U Bwongereza: Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yakoze amateka

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yakoze ubukwe na fiancée we Carrie Symonds mu birori byateguwe mu ibanga byitabiriwe n’abantu bagera kuri 30. Boris Johnson, akaba ariwe Minisitiri w’Intebe ukoze ubukwe ari muri uyu mwanya mu myaka 200 ishize.

Ubu bukwe bw'”ibirori bitoya” bwabaye kuwa gatandatu nimugoroba nk’uko umuvugizi w’ibiro bye yabitangaje.

Uyu muvugizi yongeyeho ko Boris Johnson n’umugore we bazakora ibirori n’imiryango yabo mu mpeshyi itaha, ndetse ko ari nabwo bazajya mu kwezi kwa bucyi.

BBC yatangaje ko Minisitiri w’Intebe yahise asubira mu kazi nyuma y’ubukwe. Ifoto imwe gusa y’ubukwe bwabo niyo yatangajwe n’ababishinzwe, ariko umudepite James Cleverly yatangaje amwe mu mafoto y’ubukwe, bugeze aho umugeni yambaye ibirenge naho Johnson yakuyemo karuvati n’ikoti.

Boris Johnson na Carrie Symonds mu busitani bwa 10 Downing Street nyuma y'ubukwe bwabo

Niwe minisitiri w’intebe wa mbere w’Ubwongereza uko ubukwe ari muri uyu mwanya kuva mu myaka hafi 200 ishize.

Ikinyamakuru Mail on Sunday kivuga ko abantu 30 aribo batumiwe mbere gato y’ubukwe – niwo mubare wemewe mu mabwiriza yo kwirinda Covid mu Bwongereza.

Umubare muto w’abantu ba kiliziya gatolika wari mu bateguye imihango y’idini, kuko bashyingiwe n’umupadiri.

Nubwo Johnson w’imyaka 56 yari yarashyingiwe kabiri mbere, Kiliziya Gatolika yemera gushyingira abatanye n’abo bashakanye iyo batari barashyingiwe n’iyo kiliziya.

Related posts

Burundi: Nkurunziza yagizwe umuyobozi w’ikirenga mu gukunda igihugu

Emma-marie

DR Congo: Murumuna wa Joseph Kabila yakuwe ku butegetsi bw’intara

Emma-Marie

Umwana wari washimuswe yabonetse ari muzima

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar